Ku i Saa mbili n’igice za mu gitondo nibwo abakinnyi 59 baturuka mu makipe 14 bari bahagurutse mu karere ka Musanze,aho berekezaga mu karere ka Nyanza aho basoreje bakoze urugendo rw’intera ya Kilometro 166 na metero 200.
Umunya Eritrea Debesay Mekseb usanzwe ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage,niwe gusesekara i Nyanza aho basoreje,aho yahageze akoresheje amasaha 4,iminota 21 n’amasegonda 6.
Ibi bihe kandi uwa mbere yakoresheje yabisangiye n’abandi bakinnyi 18 bose basa nk’aho bahagereye rimwe,abakinnyi bari mo Valens Ndayisenga waje ku mwanya 10,na Nsengimana Bosco uyoboye abandi ku rutonde rusange,aho we yaje ku mwanya wa 16.
Abakinnyi 10 ba mbere kuri uyu munsi
1.Debesay Mekseb (Bike Aid)
2.Kruger Hendrick (Afrika y’epfo)
3.Winterberg Lukas (Suisse Meubles Descarte)
4.Bichlmann Daniel (Bike Aid)
5.Liponne Julien (Haute Savoie)
6.Buru Temesgen (Ethiopia)
7.Amanuel Meron (Bike Aid)
8.Bescond Jeremy (Haute Savoie)
9.Smit Willie (Afrika y’epfo)
10.Ndayisenga Valens (Team Rwanda Kalisimbi)
Uko Abanyarwanda bitwaye uyu munsi
10.Valens Ndayisenga
11.Biziyaremye Joseph
12.Ruhumuriza Abraham
15.Byukusenge Patrick
16.Nsengimana Jean Bosco
17.Areruya Joseph
22.Bintunimana Emile
23.Byukusenge Nathan
24.Hakuzimana Camera
30.Uwizeye Jean Claude
33.Hadi Janvier
34.Uwizeyimana Bonaventure
36.Gasore Hategeka
38.Karegeya Jeremie
Urutonde rusange nyuma y’agace ka kane
1.Nsengimana Jean Bosco 12h57’27"
2.Areruya Joseph 12h58’34"
3.Liponne Julien 12h58’40"
4.Debesay Mekseb 12h58’41"
5.Byukusenge Patrick 12h58’46"
6.Winterberg Lukas 12h58’50"
7.Ndayisenga Valens 12h58’50"
8.Eyob Metkel 12h58’52"
9.Hakuzimana Camera 12h58’56"
10.Byukusenge Nathan 12h59’11"
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20/11/2015,haraba ari umunsi wa 6 w’irushanwa ndetse hanakinwa agace ka 5 k’iri rushanwa aho abakinnyi baza guhaguruka mu mujyi wa Muhanga Saa mbili n’igice za mu gitondo berekeza i Rubavu,ku ntera y’ibilometero 139.3,,aho binateganijwe ko umukinnyi wa mbere ashobora kuhagera 12h10.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
turashima cyane ikipe y’urwanda yegukanye igikombe!
Courage. Kubanyarwanda kabisa ese nyakubahwa rutamu Ndayisenga yaba yahanywe azira iki Ko ndebe bishobora kumuteza ibyago byo kutegukana iri rushanwa
Courage. Kubanyarwanda kabisa ese nyakubahwa rutamu Ndayisenga yaba yahanywe azira iki Ko ndebe bishobora kumuteza ibyago byo kutegukana iri rushanwa
Ndabona ari byiza cyane plz bihangane abakinnyi bacu, intsinzi itahe mu rwagasabo. CONGTS Bosco.....
mwaramutse.ebana hariya niho dufite imbaraga kandi turabishoboye nibabkomereze hariya ;ariko barikugenda bashinga za academie batoza ni abana.Kuli Ndayisenga Valens ejo yarahanywe bamukuyeho 20seconde niyo mpamvu yasubiye inyuma.
Abagize Ibyago Bakome Kwihangana
Ndabona Bishoboka Cyane Ko Abanyarwanda Twakegukana Iyi Tour Du Rwanda Gusa Abasore Bacu Bongere Imbaraga Banacungire Hafi Abanyamahanga Bari Kubarya Isyataburenge
Nkuko Iburayi nahandi bashyira imbere za academi z’umupira w’amaguru u Rwanda rukwiye gushyira imbere academie yamagare ikaba yagaragara muri buri ntara kandi igashyigikirwa bihagije.
TOUR DU RWANDA,TUZAYEGUKANA.BAKOMEREZD AHOOO!
murebe neza Valens kurutonde ni uwakabiri na 12h58’30"