Kuri uyu wa kabiri tariki17 Ugushyingo 2015 agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kari kakomereje mu muhanda Kigali-Huye, ku buryo ku musozo waryo umuntu utagize amahirwe yo kuba ku murongo w’imbere atabashije kuyareba ahagera.
Hari n’abigiriye inama yo kujya mu mazu y’amagorofa hejuru kugira ngo babashe kuyakurikirana.
Hamwe mu ho abantu banyuraga bajya kureba ayo magare hazwi nko “Kwa Josée”, babonye ko ubwinshi bw’abantu burenze kandi bubangamira ubucuruzi bwabo bw’amata bashyiraho igiciro cya 500Frw kugira ngo umuntu abashe kureba.
Gusa hari abo bitashimishije bari baje kufata amata, kuko bavuga ko basabwaga kubanza kwishyura kugira ngo binjire muri iyo nzu, mu gihe ubusanzwe ari ahantu hacururizwa amata yo kunywa.
Umwe mu baturage yagize ati “Sinumva ukuntu naba nje kunywa amata nkagomba no kubanza kwishyura amafaranga 500 yo kwinjira.”
Gusa ntibyabujije bamwe mu bakunzi b’amagare gutanga ayo mafaranga, kugira ngo nabo barebe uko iryo riganwa rirangira ku munsi waryo wa kabiri.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Tour du Rwanda izataha mu rwanda kuko aho abana bacu bageze niheza cyane pe.
Tour du Rwanda izataha mu rwanda kuko aho abana bacu bageze niheza cyane pe.
uyu mukino utumye dukomeza kwishima nyuma yo gutsindwa na Libya muri football, aba bana bacu bari kudushimisha cyane rwose