Abanyarwanda 6 bamuritse ibihangano byabo mu inteko y’u Budage
Abanyarwanda batandatu b’inzobere mu bunyabugeni bamuritse ibihangano byabo mu nteko ishingamategeko y’u Budage tariki 21/03/2012. Iri murikagurisha ryari rigamije no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rufite ubufatanye na Rhineland-Palatinate.
Abo banyabugeni ni Ndangiza Fahadi, Karakire Strong, Nshimiyimana Antoine, Mukabageni Floride, Ruganintwali Patrick na Bakunzi Jean Bosco.
Iryo murikagurisha ryari ryitabiriwe n’abayobozi benshi batandukanye harimo Perezida wa Rhineland-Palatinate, Kurt Beck, Perezida w’inteko y’u Budage, Joachim Mertens, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Nkulikiyinka Christine, n’abandi bayobozi batanduka bo mu Budage.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage yavuze ko gahunda y’iri murikagurisha ry’ibihangano by’Abanyarwanda ijyanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere urubyiruko. Yagize ati “guteza imbere urubyiruko ni ukubaka ejo hazaza.”
Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhineland-Palatinate bumaze imyaka 30 aho bumaze kuzana imishinga igera ku 1700 mu Rwanda yose ifite agaciro ka miliyoni 68 z’ama Euro.
Ndangiza Fahad, umwe mu banyabugeni b’Abanyarwanda bitabiriye iryo murikagurisha yagize ati “Twahuye n’abantu benshi batandukanye nk’abacuruzi, abanyabugeni b’ibyamamare, abayobozi bakomeye ndetse twanagurishije ibihangano byacu ku igiciro kiza cyane. Ibi ni amahirwe akomeye cyane mu mwuga wacu.”
Ndangiza yatangaje ko by’umwihariko igishushanyo cye cyaguzwe n’inteko ya Rhineland-Palatinate aho ngo ubu izina ry’Umunyarwanda rizahora rigaragara mu nyubako nk’iyo nkuru mu Budage.
Aba banyabugeni bose bagarutse mu Rwanda tariki 26/03/2012. Rhineland-Palatinate ni imwe muri Leta 16 zigize igihugu cy’u Budage. Rhineland-Palatinate ifite ubuso bwa kirometeri kare 19,846 n’abaturage bagera kuri miliyoni 4.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
interesting man
Interesting, keep it up!