Batatu bazahagararira Amajyepfo mu guhatanira Miss Rwanda 2012 bamenyekanye

Mutesi Aurore, Isimbi Deborah na Umurerwa Ariane nibo bazahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda umwaka wa 2012.

Amatora ya Nyampinga mu Ntara y’Amajyepfo yabaye tariki 14/07/2012 niyo yabimburiye igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2012 akaba yari yitabiriwe n’abakobwa bagera ku icyenda.

Mutesi Aurore wari usanzwe ari Nyampinga mu karere ka Muhanga niwe watorewe kuba Nyampinga wo mu Ntara y’Amajyepfo, igisonga cya mbere cyabaye Isimbi Deborah wari usanzwe ari Nyampinga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gihe Umurerwa Ariane yabaye igisonga cya kabiri.

Abakobwa icyenda bari bitabiriye amarushanwa.
Abakobwa icyenda bari bitabiriye amarushanwa.

Nyuma y’Intara y’Amajyepho hakazakurikiraho Intara y’Uburengerazuba tariki 21/07/2012, nyuma hakurikireho y’Uburasirazuba tariki 28/07/2012 mu gihe Intara y’Amajyaruguru izatora tariki 04/08/2012.Umujyi wa Kigali wo uzatora abagomba kuwuhagararira tariki 12/08/2012.

Nyuma yo kuba Nyampinga w’Amajyepfo, Mutesi Aurore yatangaje aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yakwibanda mu gukangurira abakobwa kwiga tekiniki.

Ati “Ndamutse ntowe nakangurira abakobwa kwiga ibintu by’amatekiniki nkabakagurira no kwitabira amarushanwa nk’aya cyane cyane ko bituma umuntu afunguka mu mutwe birushijeho.”

Abatanze amanota (judges) ni Uwanziga Liliane Mpende, Jolie Murenzi na Rushingabigwi Emmanuel.
Abatanze amanota (judges) ni Uwanziga Liliane Mpende, Jolie Murenzi na Rushingabigwi Emmanuel.

Tariki 01/09/2012 nibwo abakobwa bazaba baratoranyijwe mu bice byose by’igihugu bazatorwamo umwe ugomba kuba Miss Rwanda agasimbura kuri uyu mwanya Bahati Grace wahawe iri kamba mu 2009.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

mbega byiza baberewe.

audrey yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

that was so amaising

sorange yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

azakangurira kwigatekinike ubona iyo avuga abadafite ubushobozi bwokuyiga azafashabakayiga.amarushanwa ya miss abona aricyokibazo gihangayikishije abanyarwa.

pascal kagina yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

jyewe amahirwe ndayaha MUTESI AURORE shez cute,young
and smart,remember last time she waz miss muhanga.
GUD LUCK GAL.

amanda yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

jyewe amahirwe ndayaha MUTESI AURORE shez cute,young
and smart Gud luck gal.

amanda yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Uwo mwana ni mwiza kabisa aruta abo bahagararanye. Aurore Congratulation

mzee Ally yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

@ Bwiza , njya ndabona ashobora kuba yahereye ku mukobwa wabaye uwa mbere.Kuko ni nawe uri hagati kandi niwewatahanye intsinzi muri bose.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 15-07-2012  →  Musubize

Jacques Furaha, kuki wahereye hagati ujya kutubwira amazina ya bariya bapfasoni? Dore uko wanditse "Abazahagararira Amajyepfo, Mutesi Aurore (hagati), Isimbi Deborah (ibumoso) na Umurerwa Ariane."!!! Ahaha! Ubwo rero wamaze kutubwira uzatahana insinzi.

Bwiza yanditse ku itariki ya: 15-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka