Gakenke: Abasore bize bashaka kurongora babangamiwe n’inkwano bakwa
Abasore bize ndetse n’abandi bafite amikoro aciriritse bo mu karere ka Gakenke bitegura gushaka ngo muri iyi minsi bafite ikibazo cyo kubona inkwano basabwa n’ababyeyi b’abakobwa bize kaminuza usanga zihanitse ugereranyije n’ibyari bisanzwe mu muco nyarwanda.
Inkwano ntikiri inka nka mbere, abasore basabwa amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Abasore twaganiriye bavuga ko ayo mafaranga atangwa nyuma yo guciririkanya bigaragaza ko inkwano itakiri impano ahubwo imaze kuba ikiguzi.
Turatsinze Felicien ukiri umusore agira ati: “Nabyirutse nsanga bakwa inka ariko biragenda bihindura isura kugeza ubwo bigenda bijya mu kiguzi … gushaka umukobwa runaka muragenda mugaciririkanya ese nk’aho ushaka kugura na bo bashaka kugururisha, bityo bikagenda bizamura igiciro ku buryo bibangamiye abasore.”
Uyu musore akomeza avuga ko kubona ayo mafaranga bigoye kuko abantu bafite amikoro ari bake kandi umusore aba asabwa no kugura ibikoresho bitandukanye byo mu nzu mbere yo kurongora no kuzatunga umuryango we.
Kubona inkwano bisaba gusaba inguzanyo muri banki ugasanga gutunga urugo nyuma y’ubukwe biba ikibazo.
Ntirenganya Epimaque, asobanura ko ababyeyi baca inkwano muri iyi minsi bashingiye ku byo batanze ku mukobwa, niba yarize babara amafaranga bamurihiriye mu mashuri yisumbuye na kaminuza ntibagire n’ubwoba bwo kukwaka inkwano ingana na miliyoni irenga.
Yongeraho ko ari uguta umuco nyarwanda aho ababyeyi bashaka indonke no kwikenura mu bana babo bitwaje ko hari ibintu babatanzeho mbere n’ibyo bazabatangaho mu bukwe.
Icyakora, abakobwa bakuze bakeneye abagabo bo bumvikana n’ababyeyi babo bakorohereza abasore ku nkwano kuko baba bashaka abagabo kubera imyaka. Ngo umusore asabwa gusa kumwambika bakabivungajamo inkwano.
Sebagisha Emmanuel avuga ko abantu bakwiye kugaruka ku muco bagakwa inka aho gutanga amafaranga bigaragara ko ari igiciro kandi nta kiguzi wabona watanga ku muntu.
Basanga nubwo inkwano ari ubwumvikane, abayobozi batandukanye n’abantu bakunda umuco bagomba kwigisha abantu bakagaruka ku muco nyarwanda, inkwano ikaba inka ngo naho ubundi bizagira ingaruka ku basore bananirwe gushaka n’abakobwa bagumirwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
sibyiza kuduca inkwano irenze inka.iyobaduciye inkwano irenze inka baba batugurishije haba hatarabayeho urukundo
ibyo sibyiza kutwaka inkwano irenze inka njye mbona iyo baduciye inkwano Irenze inka baba batugurishije hatarabayeho urukundo
nange mfite uwobanshiye million 2 ark ni umugande kazi kubwinkwano nyishi banshiye nahisemo kumureka
Njye narabirangije kandi njye nubahirije umuco ku buryo nta kibazo nagize, navugiraga bagenzi banjye bajya bambwira ko bugarijwe cyane. Ubwo ababyeyi basoma iyi nkuru rero bamenye ko nibatitonda bazagumana n’abana babo bakaba barabahohoteye. Burya umukobwa agira uburenganzira kimwe n’ubw’umuhungu, kandi ababyeyi bashinzwe kufasha abana kugeza bubatse ingo. Ibyo rero bishatse kuvuga ko nta mukobwa wakagombye gushakwamo amakiriro y’ababyeyi be cyane ko bose baba bakeneye kubaho. Kandi burya umuryango ugomba gushingira ku rukundo kuruta ku nkwano. Gusa abahungu ntibakabyitwaze ngo bange gutanga ishimwe ku babyeyi.Murakoze
Yego Nyagasani we, ahaaa turaje tubareke kubarongora nibamara gukura nibwo tuzabarongora tu, naho bakiri duto wapi, da.
gushaka ntabwo ari agahato. abakobwa nibazamura ibiciro natwe tuzifata. ibyo nabyo cyangwa twibere abapadiri dore ko nta n icyo bidutwaye
hababaje felicien utararongora! nonese Epimaque aratanga igitekerezo kandi yararangije gusaba no gukwa ubu umugore yatangiye kwema ibyiknwano sha biduharire ubundi ube urakuriza madame wawe kuko woweho waragikemuye.