Ngoma: Ntibabona kimwe umuco wadutse wo gukwa abantu badahari bakifashisha amafoto yabo

Abatuye akarere ka Ngoma ntibabona kimwe umuco wo gukwa abantu badahari bisigaye bigenda bigaragara hirya no hino bitewe nuko hari ubwo abo bageni baba baba hanze maze igihe cyo gukwa mu misango bakazana amafoto yabo bikaba birarangiye.

Bamwe bavuga ko uwo muco ari mwiza kuko bituma ababyeyi babo nabo babona ibirori (iminsi mikuru) y’abana babo kandi n’imiryango ikamenyana kuko hari ubwo baba baramenyaniye muri ibyo bihugu babamo.

Mu bukwe bwo gusaba no gukwa buherutse kuba ku bantu batari bahari maze hakifashishwa amafoto mu gihe usaba asabye uwo asaba ko amuzanira umugeni, bamwe mu bari batashye ubu bukwe byarabatangaje cyane babonye bazanye ifoto ye kuko ngo aba mu mahanga.

Mu gihe bagitangara uwasabaga nawe bamusabye kwerekana uwo asabira babona nawe azanye ifoto maze bamwe bumva bibabereye urujijo ndetse bamwe babifata nk’ikinamico.

Ababyeyi b’aba bana bashyingirwa muri ubu buryo bavuga ko ari iterambere kandi ko baba bagamije ko imiryango imenyana maze igihe baba babonye umwanya n’ubushobozi abana babo bakaba bazabasura ariko byibuze baziranye.

Umusaza ufite umukobwa washyingiye muri ubu buryo bw’amafoto umwana we uba mu burayi yagize ati “Nubundi baba barakundaniye iyo tutaziranye n’ababyeyi babo. Aho kugirango tubyumve gutyo iyo batweretse ibirori nkibi turishima kandi tukamenyana. Nibaza nabo tuzamenyana.”

Hari ababona uyu muco wo gukwa amafoto nko gufobya ireme riri mu muhango mwiza wa kinyarwanda ujyanye no gukwa, kuko ngo bikomeje bityo wasanga bamwe bazajya banga kuza banahari bakigira mu mirimo yabo maze bakohereza amafoto bitewe nuko iyi si igenda ihinduka.

Ndikubwimana agira ati “Ibi rero mbona bizageraho bigata agaciro ku buryo n’abari mu Rwanda baboneka bazajya bohereza amafoto. Bajye baza bakwe kuko n’imiryango yabo iba ibakumbuye.”

Mu Rwanda umuco ujyanye no gukwa ndetse no kujyana umugeni ufatwa nk’umugenzo ukomeye cyane mu muco kuko utabikoze usanga nta gaciro aba afite kwa sebukwe kuko aba tarabakwereye umukobwa.

Mu mico imwe n’imwe hari aho batangiye gukuraho inkwano bitewe nuko zifatwa nk’ikiguzi cy’umukobwa bityo bigatuma atagira gaciro akwiye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Harabikora banga kuza kuko basize bakoze amahano,barish’abantu bagatinya kugaruka murwababyaye.Uzasanga ababikora bari za Zambia,Malawi.Zimbabwe n’ahandi....

Jeanne yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka