Hari gahunda yo guhindura Ikinyarwanda ururimi rw’akarere

Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco yatangaje ingamba ifite zo kuzamura urwego rw’Ikinyarwanda ku buryo ruzaba ari rwo rukoreshwa cyane mu karere mu myaka 15 iri imbere.

Niyomugabo Cyprien umuyobozi w'intebe y'inteko y'ururimi n'umuco (hagati)
Niyomugabo Cyprien umuyobozi w’intebe y’inteko y’ururimi n’umuco (hagati)

Niyomugabo Cyprien umuyobozi w’intebe y’inteko y’ururimi n’umuco yemeza ko ikinyarwanda ari ururimi ruhagaze neza mu karere n’Afurika kandi rukomeje kwaguka.

Yabitangaje mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe uririmi kavukire wizihizwa kuwa 21 Gashyantare.

Niyomugabo avuga ko hari ibipimo bireberwaho mu kumenya ko uririmi rufite imbaraga, harimo ubushake bwa politiki. Yemeza ko politi y’u Rwanda yamaze kugaragaza ubushake mu kurengera ikinyarwanda no kubishyira mu bikorwa.

Ikindi gipimo ni imbaraga igihugu gifite mu bukungu n’umuco, imbaraga u Rwanda rushyira mu guteza intangagaciro z’umuco. Ikindi ngo mu karere u Rwanda ruri kuba igihugu cyubashywe, bigatuma ikinyarwanda kigira agaciro n’amahirwe mu kwaguka.

Agira ati “Iyo abanyamahanga baje kwiga indangagaciro mu gutanga ibisubizo n’Ikinyarwanda kirigwa. Icyo biga ni indagagaciro kandi zigizwe n’umuco n’ururimi.

“Ibi bituma nemeza ko mu myaka 10, 15, 20, ni tugumana ubushake bwa politiki n’umuvuduko dufite, tukagumana ibisubizo abandi baza kudushakaho, ikinyarwanda kizaba ururimi rw’akarere kose, ndetse rukoreshwa n’ubutegetsi muri afurika y’iburasirazuba.”

Niyomugabo nteyemeranya n’abavuga ko Ikinyarwanda ari ururimi rugiye gucika kuko rushimwa na UNESCO ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku burezi n’umuco, NESCO ishyigikiye gahunda yo gushyira Ikinyarwanda muri mudasobwa.

Nubwo Ikinyarwanda kiri mu ndimi zihagazeho mu karere, Niyomugabo avuga ko hari ibikibangamiye ururimi rw’ikinyarwanda.

Ati “Intege nke zacu ziri mu kurengera ururimi ruhabwa ibikoresho mu myandikire no kurwigisha, kurukoresha mu bitabo, indirimo na filimi.”

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ibi birori
Bamwe mu baturage bari bitabiriye ibi birori

Izindi ntege nke ziri mu kurukoresha, ibyiciro byose bifite indwara y’ivanga ndimi, ababyeyi ntibaramenya ko ikinyarwanda cyafasha abana ahubwo babajyana kubigisha indimi z’amahanga.”

Avuga ko mwe mu mashuri adaha agaciro ikinyarwanda, kimwe n’uko uburyo Abanyarwanda bigisha Ikinyarwanda uko byagenwe n’abazungu nabyo biri mu bikibangamira.

Mu itegekonshinga ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo ya 8, Ikinyarwanda ni ururimi rw’igihugu, ibi bigatuma kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu mu mashuri abanza amasomo yose agomba kwigishwa mu Kinyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko rero, ubusazi butera kwinshi. Ntacyo byaba bimaze guhuragura ibigambo bidafite umutwe n’ikibuno.
None se, Uretse no mu myaka 15, na 50 urabona umutanzania cg umurundi azareka ururi rwa gakondo rwe, ngo agiye kwiga ikinyarwanda?
Mujye mureka gushyuhaguzwa no guhuzagurika

LOL yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Ese ko mwwitiranya ururimi nirwo rubabeshejeho ra? Cyangwa nimfasha mibereho! Mwibaze mushyire nomugaciro mutirengagije ibibazo namateka abanyarwanda baciyemo.Birabaha igisubizo cyubwo bwiyemezi bwanyu.

NDABARUZI yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

none ibyo bitekerezwa ho iki mu bigo bya private ko ho kuva mu ncuke bigisha mu ndimi z’amahanga.... ese ho ntibibareba gutanga ayo masomo mu rurimi kavukire mu rwego rwo guteza imbere ururimi Gakondo?
Mudusobanurire niba bo bitabareba.... Murakoze.

Samson Mbonyumukunzi yanditse ku itariki ya: 25-02-2018  →  Musubize

Ikinyarwanda muvuga ni ikihe?
Ni bimwe bigezweho bajya bavuga ngo tujyiye kuripotinga kwa gavana, so ubwo gavana namara kubicekinga azabyisendinga senteroro gavumenti nayo irebe sorusonizi zo guhandoringa ziriya ishu.
Ikinyarwanda cyarapfuye, nimuhambe murekeraho.

Safari yanditse ku itariki ya: 25-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka