Gakenke: Babona umuganura w’ubu ntaho uhuriye n’uwacyera

Bamwe mu batuye akarere ka Gakenke bavuga ko umuganura wizihijwe kuwa 01/08/2014 mu bice bitandukanye mu Rwanda ntaho uhuriye n’uwo mu gihe cyo ku bwami kuko nta mwana ukiganuza ababyeyi nkuko byagendaga mu bihe byo hambere.

Bamwe mu basheshe akanguhe bavuga ko mbere bezaga amasaka bagashigisha amarwa ubundi bakanywa ariko muri iki gihe bikaba bitakiba kuko uyu muco usa nk’aho wagiye wibagirana bitewe n’iterambere.

Yuvenari Ruberangerero w’imyaka 74 utuye mu kagari ka Buheta mu murenge wa Gakenke avuga ko uretse kuba cyera abana baraganuzaga ababyeyi babo wanasangaga abantu bose barejeje kuburyo umuntu atapfaga kubura imyaka mu rugo.

Ati “cyera twahishaga nk’amarwa tukanywa none ubu rero nta kintu tubona ngo twishimishe kuri uyu munsi w’umuganura tunywe ibigage kuko ubu umuntu ajya muri kabari akanywa icyupa”.

Makurata (Immaculate) Murorunkwere w’imyaka 55 wo mu Kagari ka Buranga mu murenge wa Kivuruga we asobanura ko mbere bahuzwaga na byinshi kuko ibintu byariho kuburyo n’utarabonaga amasaka yabashaga kwenga akagwa bigatuma abantu bataraburaga ibibahuza nk’uko bisagaye bigenda.

Ati “mbere abantu barasangiraga kuri uwo muganura ariko ubu noneho aho bitandukaniye ni uko nta masaka agihari twese tukaba duhurira mu kabari”.

Umukozi w’akarere ka Gakenke ufite imikino n’umuco mu nshingano ze, Jean Bosco Iryagaragaye, avuga ko kuba iyi gahunda y’umuganura igishyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ari ukugira ngo ikomeze kwibutsa Abanyarwanda umuco wabo.

Gusa ariko ngo kuba akarere ka Gakenke gafite by’umwihariko ahantu h’amateka ku bijyanye n’umuganura bakaba bafite inshingano z’uko abaturage barushaho gushishikarizwa gukunda umuco wabo bakanarushaho gukunda ibyabo; nk’uko Iryagaragaye abisobanura.

Ati “burya ntabwo wakwigira udafite umuco kuko umuco niwo uyobora bene wo, umuco ukaba ari wo utunga igihugu, bivuze ko tudashobora guta umuco wacu rero”.

Umunsi w’umuganura ku rwego rw’akarere ka Gakenke wizihirijwe mu kagari ka Huro mu murenge wa Muhondo, agace kahoze ari mu Bumbogo bwa Huro hazwiho kuba ariho hategurirwaga umuganura wajyanwaga ibwami mu rukari i Nyanza.

Amateka agaragaza ko umunsi w’umuganura waba waratangiye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli mu gihe hari abemeza ko uyu munsi watangiranye na Gihanga ngoma ijana. Insanganyamatsiko y’umuganura w’uyu mwaka igira iti “umuganura inkingi yo kwigira”.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka