Abanyamakuru barahugurirwa kwandika no kuvuga neza Ikinyarwanda

Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda birahugurwa ku mikoreshereze inoze y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye bari mu mahugurwa abera i Musanze
Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bari mu mahugurwa abera i Musanze

Ayo mahugurwa y’iminsi itanu arakurikiranwa n’abanditsi b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda, yatangiye tariki 29 Gicurasi 2017 mu Karere ka Musanze.

Prof Niyomugabo Cyprien wo mu ntebe y’inteko y’ururimi n’umuco (LARC), watangije ayo mahugurwa avuga ko guhugura Abanyamakuru bo mu Rwanda ku mikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda bizavanaho amakosa amwe n’amwe agaragara mu itangazamakuru.

Agira ati “Abanyamakuru bari muri aya mahugurwa, turashaka ko bazaba abarinzi b’Ikinyarwanda bakakirinda abacyangiza uko bishakiye ndetse na bo ubwabo bakiheraho.”

Akomeza avuga ko mu bushakashatsi bunyuranye bwagiye bukorwa hari aho byagaragaye ko mu itangazamakuru hari Abanyamakuru bakoresha Ikinyarwanda bataragize amahirwe yo kukiga mu buryo burambuye.

Ahamya ko mu kuvana amagambo mu ndimi z’amahanga ashyirwa mu Kinyarwanda nabyo bigaragaramo ikibazo kiyongeraho no kuba bamwe bavangavanga amagambo y’Ikinyarwanda n’izindi ndimi.

Prof Niyomugabo asobanura ko ibyo bibazo bigaragara mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ari byo byatumye hategurwa ayo mahugurwa, agamije gusiba icyo cyuho kiboneka mu nyandiko zitangazwa kandi zikagera kuri benshi.

Ati “Imwe mu nzira yorohera abantu ni ugutira amagambo kandi mu by’ukuri haba hari amagambo meza aboneye ashobora gukoreshwa yaba adahari nabwo abantu bakayahanga.”

Prof Niyomugabo ahamya ko ayo mahugurwa bageneye Abanyamakuru azatuma Ikinyarwanda gisigasirwa
Prof Niyomugabo ahamya ko ayo mahugurwa bageneye Abanyamakuru azatuma Ikinyarwanda gisigasirwa

Hakizimana Elias wandikira ibitangazamakuru bitandukanye mu buryo bwigenga (Freelancer) ashima ubumenyi ku mikoreshereze y’Ikinyarwanda bazungukira muri ayo mahugurwa.

Uwo munyamakuru abona ko amahugurwa nk’ayo akwiye kugera no mu bindi byiciro by’abantu bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda kubera amateka igihugu cyanyuzemo atuma bamwe bavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi z’amahanga.

Agira ati “Abayobozi bakwiriye amahugurwa nk’aya kugira ngo niba barimo gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ari rwo bakomeza gukoresha gusa.”

Ayo mahugurwa yateguwe na LARC ifatanije n’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC) ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aya mahugurwa arakenewe cyane no ku barimu b’Ikinyarwanda kugira ngo hanigishwe ririya tegeko rishya rigenga imyandikire yacyo. Murakoze

Nyandwi Innocent yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

IGITECYEREZO MWATEKEREJE NDAGISHIMWE

NISIGA MUKAMA DEIV yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka