Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari n’imidari rwahawe umuyobozi mushya

Bwana Nkusi Deo niwe wagizwe Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe akaba asimbuye Amb Kamali Karegesa Ignatius.

Iki cyemezo cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15/10/2014, umuhango w’ihererekanyabubasha ukaba wabereye imbere ya Minisitiri w’umuco na Sport, Amb Joseph Habineza kuri uyu wa kabiri, tariki 21/10/2014.

Amb Kamali Karegesa wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa mbere w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe yashimiye Perezida Kagame ku bw’ishingano zikomeye yari yaramushinze, kuko kuri we kuyobora urwo rwego byamubereye igikorwa cy’ishema, kandi gisaba ubushishozi, ndetse akanabyigiramo byinshi.

Bwana Nkusi Deo ahererekanya ububasha na Amb Karegesa.
Bwana Nkusi Deo ahererekanya ububasha na Amb Karegesa.

Kuba kugeza ubu ahinduriwe inshingano hatarabasha kugaragara izindi Ntwari, arahamya ko bitabaye ubukererwe, kuko kugira ngo haboneke abashimirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bisaba ubushishozi no gufatanya n’izindi nzego.
Ikiyongera kuri ibyo ni uko nyuma y’uko ashinzwe iyi mirimo guhera tariki 16/03/2012 icyazaga ku ikubitiro ari ukubaka ubushobozi bw’Urwego, ubu asize bugeze ahashimishije.

Muri icyo gihe kandi Urwego rwashinze Club Umuco n’Ubutwari mu mashuri agera ku 4000 mu turere twose tw’u Rwanda nk’umuyoboro wo gushishikariza urubyiruko umuco w’ubutwari.

Umunyambanga Nshingwabikorwa mushya nawe yashimiye Perezida Kagame ku nshingano yamuhaye, kandi aboneraho no gushimira abagize uruhare mu myubakire y’Urwego, anizeza Abanyarwanda ko agiye gukomeza iyo mirimo mu bishishozi, na discipline, muri byose akaba anakeneye inama kubo asanze.

Umuhango w'ihererekanyabubasha witabiriwe na Minisitiri w'umuco na siporo.
Umuhango w’ihererekanyabubasha witabiriwe na Minisitiri w’umuco na siporo.

Umukuru w’Urwego, Dr IYAMUREMYE Augustin, nawe mu ijambo rye, yashimiye Umunyambanga Nshingwabikorwa ucyuye igihe, mu bwitange yagize kuva yahabwa imirimo.

Yagize ati: “ntabwo ari ibyo nabwiwe nabihagazeho, yagaragaje ubupfura mu bwitange n’umurava, kuva Urwego rukorera mu cyumba kimwe rwatizwaga na MINISPOC kugeza urwego rubonye aho rukorera, runagaragaje imirongo migari y’ibikorwa mu gihe kizaza.” Umukuru w’Urwego yaboneyeho kandi kwizeza umuyobozi mushya ubufatanye bw’Inteko y’Urwego n’Umunyambanga Nshingwabikorwa.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Nyakubahwa Minisitiri habineza Joseph, nawe yashimiye Amb Kamali KAREGESA mu murava yagagaje atangiza ikigo, kugeza ubu. Yagize ati: “byagakwiye kuba ari wowe duheraho dutanga Imidari!”

Minisitiri w'umuco na siporo afata ifoto y'urwibutso hamwe n'abakozi b'urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari n'Imidari .
Minisitiri w’umuco na siporo afata ifoto y’urwibutso hamwe n’abakozi b’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari n’Imidari .

Amb Kamali Karegesa Ignatius niwe Munyamabanga Nshingwabikorwa wa mbere wayoboye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, inshingano yahawe tariki 16/03/2012.

Bwana Nkusi Deo aje kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe avuye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga aho yari umuyobozi w’agateganyo ushinzwe diyasipora w’Uburayi na Amerika.

Iyi nkuru tuyikesha Serge Gatsinzi ukora mu rwego rw’igihugu rushinzwe intwari n’imidari

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Deo we ndamuzi n’inyangamugayo, uwo asimbuye simuzi kandi ndibaza ko nawe yakoze neza akazi ke.
ariko nagirango mbaze Philadephie niba abantu bonse barwaniye igihugu bazaba m’ubuyobozi? Ese iyo myanya yava he? Ese baza k’urugamba hari uwabasezeranije imyanya ko twarwanaga ngo tubohore igihugu? Hari abantu bahora bareba abandi ko kuki uyu yabaye iki, kuki atari jye babigize? ibyo jye mbyita ubusambo cg ububwa! Jye rero mbona ibyo kuvuga ngo buri wese agomba kubona umwanya muri Leta bidashoboka twagombye gushaka ubuzima nk’abandi bose.

Joe yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

Hongera Prefet mwambereye abayobozi beza ku Kibuye.Imana ikomeze kubongerera umugisha n’uburame

janviere yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

felicitation Prefet wambereye umuyobozi mwiza komeza utere imbere

janviere yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

ok kamali yigeze kuba sous prefet mu cyahoze ari cyangugu, aba na prefet wa Byumba , naho Nkusi icyo gihe yari prefet wa Kibuye bombi ntacyo mbanenga turabazi murugamba rwo kubohora igihugu nibakomeze basimburane ariko hari n’abandi bakoreye igihugu batigeze bayobora cyangwa bahabwa nikintu na kimwe kandi bari mu gihugu aribo bakunze kugira icyo bita ( manunguniko!!!!) nabo nabo kwitabwaho...birirwa bagendagenda muri Kigali, abandi bari hirya no hino mu Ntara , ubundi kera babarizwaga muri za Mnisiteri zimwe na zimwe none umweyo warabajyanye..H.E akwiye gusubira muri databases akareba uko yagira izi Ntwali zitari gito....

philadelphie yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka