Rutsiro: Nta mugore wemerewe gutaha nyuma ya saa moya z’ijoro hagamijwe gukumira ubusinzi

Mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya ho mu karere ka Rutsiro, nta mugore wemerewe kurenza saa moya z’ijoro atarataha mu rugo. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko abagore basinda bagataha amasaha akuze kandi ngo bigatanga isura mbi ku gitsina gore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari, Yamfashije Claudine atangaza ko mbere abagore banywaga inzoga z’inzaduka bagahungabanya umutekano kubera ubusinzi, nibwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cy’uko nta mugore uzajya urenza saa moya z’ijoro atarataha mu rugo kandi ngo bizatanga ituze n’isura nziza ku bagore.

Yagize ati “mbere wasangaga abagore basindiye mu kabari batongana ndetse rimwe na rimwe ugasanga biyandarika bidakwiye umugore w’umunyarwanda niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kujya bataha mbere ya saa moya kandi biragaragara ko byatanze ituze”.

Abagore basabwe kujya bataha kare kandi nabo ngo babona bikwiriye.
Abagore basabwe kujya bataha kare kandi nabo ngo babona bikwiriye.

Yamfashije kandi yatangaje ko umugore utabyubahiriza acibwa amande ndetse akanihanangirizwa bikomeye kuko ari gahunda baganiriyeho bakayinoza.

Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today batangaje ko iki cyemezo cyaziye igihe kuko hari abagore babambikaga isura mbi, ariko na none bakemeza ko kunywa inzoga bitabujijwe ku mugore ahubwo ko bajya banywa mu rugero kandi hakiri kare.

Ndibike Verediyana ati “gutaha kare ku mugore ni byiza ugakurikirana gahunda z’urugo ugasanga n’abana ukamenya n’uko bameze, ugatekera n’umugabo ariko kandi kunywa inzoga ku bagore si bibi ariko umuntu akanywa mu rugero kandi agataha kare”.

Umuyobozi w'akagari ka Remera yemeza ko umugore urengeje saa moya z'ijoro atarataha ahanwa.
Umuyobozi w’akagari ka Remera yemeza ko umugore urengeje saa moya z’ijoro atarataha ahanwa.

Zimwe mu nzoga zituma aba bagore biyandarika mu businzi ni inzoga zadutse zifite amazina atandukanye nka Rumenesha, udushinguracumu, izihirwe, nezerwa n’ayandi.

Utubari muri rusange two muri aka kagari ka Remera dufunga ku isaha ya saa mbiri z’ijoro.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahubwo iyo bashyira saa kumi n’ebyiri. Uriya wakoze critics ashobora kuba yirengagije imibereho yo mu cyaro. Ahubwo mu karere hose bikurikijwe byaba byiza atari mu kagari kamwe.N’ahandi mu tundi turere bikagenda gutyo gutyo. Cyakora mu Mujyi ho ntibyashoboka abagore baho ndabiyiziye!

kalisa yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

iki ni ikemezo cy umuyobozi w icyaro yafatiye abandi banyacyaro.
Critics:iki ntikiri scientific, nticyubahirije uburenganzira bw abo bagore, ntigshobora gukoreshwa hose, gutaha bisobanuye iki( kuva mu kabari)? uvuye mu isoko se we azajya ataha ryari?
ntawemerewe se gusohokana n umugabo?

umunyamakuru : ibi bireba akagari kamwe not akarere we

sage yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

None se abagabo bo bemerewe gutaha izihe saha? Ubwo bo bemerewe no gusinda. Jye numva niba hari ikibazo cy’ubusinzi bose bajye bataha kare kandi birinde no kunywa ku manywa

Sasa yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka