Filime nshya ikangurira Abanyarwanda gukunda umuco wabo

Abakinnyi ba filime mu Rwanda biyemeje gukora filime ivuga ku muco Nyarwanda mu rwego rwo kuwusigasira no kurushaho kuwukundisha Abanyarwanda.

Uwo ni umwe mu mihigo abo bahanzi bakina filime bahize tariki ya 29 Nzeli 2015, ubwo hasozwaga itorero ry’abahanzi bo mu Rwanda, bari bamazemo icyumweru, ribera i Nkumba mu karere ka Burera.

Ahmed Harelimana ahamya ko umuhigo bafite ari uwo gukora Filme ikundisha Abanyarwanda umuco wabo
Ahmed Harelimana ahamya ko umuhigo bafite ari uwo gukora Filme ikundisha Abanyarwanda umuco wabo

Muri uwo muhango, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yabwiye abo bahanzi ko umuco Nyarwanda bagomba kuwusigasira, bakawugaragaza mu bihangano byabo kuburyo n’abanyamahanga babibona, bakabona ko ari iby’Abanyarwanda.

Yagize ati “Nimureke ibyo dukora byose, icyo dushaka kugeraho cyose, twibuke ko umuco wacu ari wo soko tuvomamo.

Bamwe mu bakinnyi ba Filme Nyarwanda
Bamwe mu bakinnyi ba Filme Nyarwanda

Hagendewe kuri ibyo Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye abahanzi ndetse n’ibyo bize mu itorero, abahanzi bakina filime mu Rwanda biyemeje gukora filime igaragaza umuco Nyarwanda.

Ahmed Harerimana, uhagarariye urugaga nyarwanda rwa simena, ubwo yatangazaga imihigo abahanzi bo mu Rwanda bakuye mu itorero, yagize ati:
“Twiyemeje gukora filime ikangurira Abanyarwanda b’ingeri zose, baba abari mu Rwanda ndetse n’abari muri ‘Diaspora’, gukunda no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda.”

N’ubwo atavuga uburyo bazayikinamo cyangwa se igihe izaba yarangiye gukinwa ariko ahamya ko bazayikora.

Abakina filime Nyarwanda bakunze gutungwa agatoki n’abakunzi ba filime ko mu mafilime bakina bigana izo mu bindi bihugu nka Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Buhinde.

Gusa ariko abakinnyi ba filime bahamya ko itorero ryatumye bamenya byinshi byiza mu muco Nyarwanda byakinwaho filime kandi zigakundwa.

Mukasekuru Hadija wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda nka Fabiola avuga ko “Twari tuziko ahari mu Rwanda tutabikora, tukumva ko twakwigana abandi ariko nyuma yo kwinjira muri iri torero twaje gusanga (mu muco nyarwanda) harimo byinshi byiza cyane ahubwo byaruta ibyabo banyamahanga.”

Abakora filime bari bari mu itorero bari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo abaririmbyi, abasizi n’abanditsi bose babarirwa muri 207.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka