Abanyehuye barifuza kugarura intebe y’abasizi

Abanyehuye bifuje kugarura inteko y’abasizi nk’uburyo bwo gusigasira amateka y’Abanyarwanda ndetse no kubungabunga ururimi rw’ikinyarwanda.

Jérôme Kajuga, umuyobozi w’umuco muri komisiyo y’igihugu ikorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO) avuga ko iyi ari ingamba izafasha abandi basizi.

Agira ati “Abanyehuye batanze icyifuzo cy’uko Intebe y’Ubusizi itakibaho mu by’ukuri yagaruka i Kiruri ku muzi wayo. Aho ni mu Murenge wa Karama. Iyi ni ingamba ikomeye izatuma n’abandi basizi bo mu tundi turere bazagira aho biyumva, aho bashobora guteka, mu Kinyarwanda”.

Mushabizi nawe yataramiye abari bitabiriye kwizihiza umunsi w'umusizi akirigita inanga.
Mushabizi nawe yataramiye abari bitabiriye kwizihiza umunsi w’umusizi akirigita inanga.

Iyi ni nayo mpamvu Abanyehuye bahisemo kwizihiza umunsi w’umusizi ku wa 29 Werurwe 2015 usanzwe wizihizwa tariki ya 21 Werurwe buri mwaka ku rwego rw’isi. Ngo ni na bwo bwa mbere wari wizihijwe mu Rwanda ku mugaragaro, kuko umwaka ushize wizihirijwe mu buryo bworoheje mu kigo cy’amashuri Wellspring Academy cy’i Nyarutarama, mu Mujyi wa Kigali.

Igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’umusizi cyaranzwe n’imbyino, inanga ndetse n’ibisigo byagaragajwe mu buryo bw’indirimbo no mu buryo bw’inkuru n’abasizi bakomoka i Nyaruguru, bakaba ari abakomoka ku basizi bazwi bo mu Rwanda rwo hambere.

Mu bizihije igitaramo harimo umusaza witwa Innocent Rugemintwaza wo mu muryango w’abasizi. Hari impungenge ko na we yazigendera nk’uko na se yapfuye, kimwe n’abandi basizi babayeho mu gihe cy’ubwami, ubusizi bwabo bukazima.

Rugemintwaza Innocent, umwe mu bakomoka ku basizi uzwiho kuba yabasha gusobanura ibisigo abivuga mu buryo bw'indirimbo.
Rugemintwaza Innocent, umwe mu bakomoka ku basizi uzwiho kuba yabasha gusobanura ibisigo abivuga mu buryo bw’indirimbo.

Jean Pierre Kanyandekwe na we w’umusizi ukomoka mu muryango w’abasizi yagize ati “Uwitwa Kagosi yapfuye muri 98. Nta gisigo mu byo yari afite cyigeze gifatwa. Hari n’uherutse gupfa mu mwaka w’2012. Na we yajyanye byinshi”.

Akomeza agira ati “twifuzaga rero ko ibi bintu bitangira [intebe y’abasizi], ibyo abasigaye bafite tukabyegeranya, hanyuma tukazanabiheraho twigisha abana. Kuko abangaba [ba Rugemintwaza] ni bo bonyine dufite bashobora gusobanura ibisigo”.

Asoza agira ati “inyamaswa zijya gucika, barazirinda. Nk’imisambi barimo baravuga ngo abayifite mu rugo bayizane. Natwe rero twaravugaga ngo ibi bisigo birimo biducika, twakora iki kugira ngo byoye kuducika?”

Inkomoko y’Intebe y’Abasizi

Majoro Gérard Nyirimanzi ushinzwe amateka y’ingabo, na we akaba ari umusizi ukomoka mu muryango w’abasizi i Nyaruguru, yasobanuriye abari bitabiriye kwizihiza umunsi w’umusizi ko umugabekazi Nyirarumaga ari we washyizeho Intebe y’Abasizi mu Rwanda.

Itorero inyamibwa naryo ryifatanyije n'Akarere ka Huye kwizihiza umunsi w'umusizi.
Itorero inyamibwa naryo ryifatanyije n’Akarere ka Huye kwizihiza umunsi w’umusizi.

Icyo gihe ngo hari ku ngoma y’umwami Ruganzu wa II Ndoli, Nyirarumaga yari abereye umugabekazi w’umutsindirano, ubwo yashyiragaho intebe y’abasizi agamije ko amateka y’Abanyarwanda atazibagirana, ni uko ahimba ibisigo bitaga impakanizi bivuga amateka y’abami.

Abo yigishije ibyo bisigo yabasabye kuzagenda babyigisha abana babo uko ibihe bizagenda bisimburana, hanyuma na bo bakongeraho ibijyanye n’umwami uriho. Bene ibyo bisigo ngo bavuga ko ari urunigi, naho igice kivuga umwami runaka kikitwa isaro.

Mu bisigo rero ngo niho usanga amateka y’Abanyarwanda bo hambere uko yari ameze icyo gihe adahindutse, kuko ababihererekanya bavuga amagambo uko bayabwiwe cyangwa bayumvanye abasizi.

Nyaruguru y’ubu itandukanye n’iya kera

Hari uwakwibaza impamvu Abanyehuye bashaka ko intebe y’abasizi izaba mu Karere kabo kandi abasizi benshi bivugwa ko bakomoka i Nyaruguru. Majoro Nyirimanzi asobanura ko Nyaruguru ivugwa aha ari akarere kahozeho kera nk’uko bavuga za Nduga na za Bwanamukari, ngo kakaba karaheraga aho bita mu Matyazo ho mu Karere ka Huye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muraho neza ni amahoro natwe Turi andi twiguza guteza imbere umuga w’ubusizi tugasigasira umuco wacu nk’abanyarwanda kuko agahugu katagira umuco karacika

Tell:0788490978
:0784822071

GASHEMA Celestin yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

Turabashimira igitekerezo cyiza cyo kugarura intebe y,Abasizi. natwe twifatanije namwe mukwimakaza umuco wacu nkanjye ndi umusizi w’imivugo n’indirimbo dufatanije umuco ntiwaducika.

ANDUTIRABOSE Immaculee yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Ibi byagombye kumenyeshwa ishami ry’amateka muri University of Rwanda noneho abayobozi baho bakabishakira research budget.

Gaga yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

IkindI ni uko baca umugani mu kinyarwanda ngo: "Akabitse umunyu nti gadashira uburyohe." Iyi ntebe yabasizi iramutse itangiye ntakabuza ko tuzongera tukabona ba Bagorozi,ba Nzabonariba na ba Sekarama kuko tuzi neza ko inganzo y"ababakomokaho ntaho yagiye ni nk’umuriro uvumbitse hacyenewe gusa kuwatsa.

KANYANDEKWE Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Kimwe mu byifuzo by’abari aho ni uko Umugabekazi Nyirarumaga NyiraruganzuII yajya ku rutonde rw’intwari z’u Rwanda zasize ibikorwa by’indashyikirwa kuko ariwe dukesha amateka yacu ahishwe mu bisigo ku buryo burinzwe neza. guhindura cyangwa kwibagirwa igisigo byari impamvu yo gutangwa umusizi akicwa cyangwa akanyagwa kuko yabaga agiye kugoreka amateka y’Igihugu. Ikindi ni uko hariya ku ntebe y’Abasizi hazashyirwa ikimenyetso kirambye (urwibutso)kizatuma ubu buvanganzo butazima.

Kajuga Jerome yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka