Umunyekongo noneho yitoboye inda muri FESPAD

Mu gusoza Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ku rwego rw’igihugu i Nyanza, Umunyekongo wagaragaye yitobora umunwa umunwa noneho yitoboye inda na bwo ntiyava amaraso.

Uyu munyabufindo wo muri DRC yitobora inda n'umunwa ntave amaraso na make.
Uyu munyabufindo wo muri DRC yitobora inda n’umunwa ntave amaraso na make.

Uyu Munyekongo ni umwe mu baje bitabiriye iryo Serukiramuco Nyafurika ry’imbyino gakondo ryasorejwe i Nyanza kuri uyu wa 04 Kanama 2016.

Mu myambarire idasanzwe, abyina imbyino gakondo y’igihugu cye yitoboye inda nyuma y’akandi gashya yakoreye mu Karere ka Kayonza akitobora umunwa akoresheje uruhindu, ariko ntave amaraso ndetse n’aho yatoboye ntihabe hagaragara.

Bamwe mu batuye i Nyanza babonye ibyo uwo Munyekongo yakoze baketse ko haba hari izindi mbaraga zimukoresha kugira ngo ashobore gukora icyo gikorwa kitamenyerewe mu muco w’abantu.

Ntezimama Jean Luc ni umwe mu mbaga y’abantu bari bitabiriye iryo serukiramuco ryasorejwe i Nyanza mu Rukali akaba yatangajwe n’iyo migirire y’uwo Munyekongo.

Aganira na Kigali Today, yagize ati “Ni ubwa mbere mbonye umuntu witoboza uruhindu ku mubiri we ariko ntave amaraso, mu gihe ihwa rijomba umuntu amaraso akava ariko uriya we ibye birantangaje”.

Ubwo yitoboraga umunwa mu Karere ka Kayonza.
Ubwo yitoboraga umunwa mu Karere ka Kayonza.

Undi mukecuru na we wari mu isozwa ry’iri serukiramuco yaje kwihera ijisho yumijwe n’ibyakozwe n’uwo Munyecongo avuga ko yifitemo ubundi bushobozi.

Ati “Buri wese agira ubugenge bwe ariko uriya Munyekongo we yakoze ibyo benshi tutari tumenyereye”.

Umuyobozi w’Itorero uwo Munyekongo witobora umunwa abarizwamo, avuga ko buriya bufindo ari ubuhanga bihariye mu muco wabo ntaho buhuriye n’imyuka mibi.

Abaturage banatunguwe no kumva ababyinnyi b’imbyino gakondo bo mu gihugu cya Misiri baririmba mu Kinyarwanda indirimbo“ Twabigezeho “ bashima ibyo igihugu cyagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iri Serukiramuco Nyafurika ry’imbyino ryitabiriwe n’ibihugu bya Kenya, Senegal, Repubulika iharanira Demikrasi ya Kongo, Misiri n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abo naba Flu Mason wana.ntawobishing

Jimmy yanditse ku itariki ya: 5-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka