Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD - Amafoto

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi barasabwa guteza imbere umuco wihariye bafite ukomoka ku batuye Nkombo, udashobora kuboneka ahandi mu Rwanda.

Abasamyi ba Nkombo basusurukike abitabiriye FESPAD.
Abasamyi ba Nkombo basusurukike abitabiriye FESPAD.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ikurikiranabikorwa muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Uwiringiyimana Callixte. Hari ku wa 3 Kanama 2016, mu birori by’Iserukiramucyo Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) byabereye mu Karere ka Rusizi.

Uwiringiyimana yasobanuye ko mu Rwanda hari abahanzi batandukanye ariko ubuhanzi bwabo bukaba bushingiye mu kwigana iby’abandi, nyamara i Rusizi ngo haboneka imbyino n’indirimbo z’umwihariko zabateza imbere baramutse babikoze neza bitari mu kajagari, akaba yabasabye kubikora kinyamwuga.

Yagize ati “Uyu munsi hari abacuranzi batandukanye ariko bashingiye ku gukopera iby’abandi. Rusizi yo ifite umwihariko: twavuga nk’impano zo ku Nkombo zihariye mu gihugu hose, ntekereza ko bazikoresheje neza nta kajagari, byabafasha mu iterambere rishingiye ku muco.”

Bimwe mu bindi bikoresho gakondo Abasamyi bifashishije muri FESPAD.
Bimwe mu bindi bikoresho gakondo Abasamyi bifashishije muri FESPAD.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, na we yashimangiye ko aka karere karimo umuco ushobora kuba ishingiro ry’iterambere ry’abaturage bahereye ku “Basamyi” ba Nkombo bigatuma akarere kaba nyabagendwa kurushaho mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Harerimana akomeza avuga ko ibyo bishoboka kuko hari umuhanzi Marchale watangiye guteza imbere umuco w’Abanyenkombo, ubu akaba arimo kuwugaragaza hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, agahera aho akangurira urubyiruko kubyutsa impano ibarimo.

Yagize ati “Abari hano mwabonye ko hari umuco ushobora kuba ishingiro ry’iterambere ryacu bigatuma akarere kaba nyabagendwa duhereye ku Basamyi ba Nkombo. Ni umwihariko w’akarere kacu mu gihugu, imbyino zabo n’ibihangano tugomba kubikoresha mu iterambere, mu bukerarugendo n’ahandi.”

FESPAD yitabiriwe n'abatari bake i Rusizi.
FESPAD yitabiriwe n’abatari bake i Rusizi.

Bamwe mu batuye ikirwa cya Nkombo bavuga ko bahuriye ku muco wabo wihariye ariko ngo ntubyazwa umusaruro kuko bategerwa kugira ngo babashe gukomeza kuvumbura ubuhanzi bubarimo. Basaba ko ubuyobozi bwabafasha kugira ngo bagire imikorere myiza bave mu kajagari.

Abitabiriye FESPAD bishimiye ibyo birori kuko baboneyemo imico itandukanye batari bazi.

Abakora umwuga w'uburobyi na bo bitabiriye FESPAD.
Abakora umwuga w’uburobyi na bo bitabiriye FESPAD.

Bamwe mu bitabiriye FESPAD mu karere ka Rusizi, harimo Abasamyi ba Nkombo, Itorero Amasata, umuhanzi Marchale, Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Amis de Jeune n’abandi.

Andi mafoto:

I Rusizi, FESPAD yatangiwe n'umutambagiro kuva mu mujyi ukagera ahari Gare y'imodoka.
I Rusizi, FESPAD yatangiwe n’umutambagiro kuva mu mujyi ukagera ahari Gare y’imodoka.
Ibikoresho gakondo muri muzika y'Abanyenkombo na byo byakoreshejwe.
Ibikoresho gakondo muri muzika y’Abanyenkombo na byo byakoreshejwe.
Imbyino zo ku Nkombo zashimishije benshi.
Imbyino zo ku Nkombo zashimishije benshi.
Itorero ry'Igihugu Urukererezaryasusurukije abantu mu murishyo w'ingoma.
Itorero ry’Igihugu Urukererezaryasusurukije abantu mu murishyo w’ingoma.
Itorero Urukerereza muri FESPAD i Rusizi.
Itorero Urukerereza muri FESPAD i Rusizi.
Itorero Urukerereza...
Itorero Urukerereza...
Itorero Urukerereza ryabyiniye abitabiriye FESPAD.
Itorero Urukerereza ryabyiniye abitabiriye FESPAD.
Umuhanzi Marchale uvuka ku Nkombo ateza imbere imbyino zabo.
Umuhanzi Marchale uvuka ku Nkombo ateza imbere imbyino zabo.
Uwiringiyimana Callixte, Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n'Ikurikiranabikorwa muri MINISPOC.
Uwiringiyimana Callixte, Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ikurikiranabikorwa muri MINISPOC.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic.

Amafoto: Musabwa Euphrem/Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndanezerewe kibwiyi nkuru,rusizi mbere havugwagako nkaho atari murwanda none ducyeneye umuco .bazane ibihangano byabo bibateze imbere.

mboka yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka