I Nyanza batangiye kwitegura isozwa rya FESPAD 2016

Akarere ka Nyanza kakajije isuku mu kwitegura isozwa ry’Iserukiramuco Nyafurika (FESPAD 2016) rizasorezwa i Nyanza ku rwego rw’igihugu.

Ifoto yafatiwe mu gitaramo "I Nyanza twataramye 2015". Ni igitaramo cyakesheje.
Ifoto yafatiwe mu gitaramo "I Nyanza twataramye 2015". Ni igitaramo cyakesheje.

Abafite amahoteri, amazu acumbikira abagenzi, utubari n’uburiro basabwe kwita ku isuku mu nama itegura isozwa rya FESPAD yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 1 Kanama 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yagize ati “Isuku ni kimwe mu bigomba kuturanga nk’umuco w’Abanyarwanda kugira ngo igihugu cyacu kizakomeze kuhabonera isura nziza”.

Abagize komite ishinzwe kugenzura isuku mu Karere ka Nyanza basabwe gutangira kuyigenzura kuva kuri uyu wa 02 Kanama 2016 mu amahoteri, amazu acumbikira abagenzi, utubari, uburiro n’ahandi kugira ngo aho babona ikibazo gikosorwe hakiri kare.

Ntazinda yaboneyeho gutumira abaturage b’Akarere ka Nyanza n’abo mu turere bihana imbibi mu birori by’Iserukiramuco Nyafuruka, iby’umuganura ndetse no mu gitaramo cyiswe “I Nyanza Twataramye”.

Amahoteri yizeza ko yiteguye ku buryo yiteguye gushyiraho akarusho mu isuku no mu mitangire ya serivisi.

Umwe mu banyamahoteri yagize ati “Muri hoteri yacu imyiteguro irarimbanije kandi twizeye neza ko servisi tuzaha abazatugana izaba ari iyo mu rwego rwo hejuru”.

Uru ruhurirane rw’ibirori bizabera mu Karere ka Nyanza kuva ku wa 4-5 Kanama 2016 bikaba bizitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi bitanu na birindwi, barimo n’abanyamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka