Bwa mbere mu mateka Abanye Huye bataramiwe n’Urukerereza

Itorero Ndangamuco ry’Igihugu, URUKEREREZA, ritaramiye Abanyehuye ku nshuro ya mbere mu gitaramo cyiswe “Imihigo y’Intore”.

Imbyino zashimishije abitabiriye igitaramo
Imbyino zashimishije abitabiriye igitaramo

Ni igitaramo kirimo kubera mu nzu mberabyombi “Grand Auditorium” ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Werurwe 2017.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda I Huye ndetse n’abandi baturage batuye mu mujyi wa Huye n’inshuti zabo.

Ahagana saa moya n’iminota 10 ni bwo Umutaramyi Rukizangabo Shami Aloys uyoboye ibiganiro yari afashe ijambo asuhuza abitabiriye igitaramo ndetse abamenyesha ko bidasubirwaho Urukerereza rugiye kubataramira.

Hahise Hakurikiraho Umuhanzi Muyango mu ndirimo y’indamutso “Mwiriwe neza”, abantu barishima cyane. Ayisoje habayeho ijambo ry’ikaze ry’Umuyobozi w’Akarere ka Huye ndetse n’ubutumwa bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC).

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, utanze ikaze ku bashyitsi bitabiriye iki gitaramo, avuze ko bishimishije kubona Urukerereza rutaramira Abanyehuye.

Igitaramo cy'Urukerereza muri Huye
Igitaramo cy’Urukerereza muri Huye

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt. Col. Patrice Rugambwa, yavuze ko iki gitaramo kigamije kwibutsa Abanyarwanda uko bavoma ibisubizo mu muco wabo binyuze mu nzira yo guhiga no guhigura.

Yibukije abitabiriye iki gitaramo ko kuba Abanyarwanda basangiye umuco umwe bakwiriye kuwushingiraho bubaka iterambere rirambye.

Ati “Kuba dusangiye umuco ni byo biba amahirwe yo kuwushingiraho tugera ku iterambere rirambye.”

Avuze ko kuba bataramiye i Ruhande ari mu rwego rwo gususurutsa Abanyehuye ariko na none ngo kuko ari ku gicumbi cy’umuco.

Agize ati “Uyu munsi rero twaje kugira ngo uyu muco tuwusubize iwabo w’umuco hano i Ruhande. Guhitamo i Ruhande ntabwo ari ibintu byatugwiririye, bifite impamvu yabyo.”

Lt. Col. Rugambwa yibukije ko ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa byiza by’Urukerereza bibumbatiye indangagaciro zo kwigira.

Yagize ati “Uyu munsi rero tukaba twabasuye tuje kubasusurutsa ngo dufatanye namwe gutarama twizihiza umuco wacu tuvomamo ibisubizo, tukigira kuko iyo umuntu yibuze aragenda.”

Urukerereza rwasusurukije abakunzi b'umuco Nyarwanda i Huye
Urukerereza rwasusurukije abakunzi b’umuco Nyarwanda i Huye

Nyuma y’ijambo rye ritarengeje iminota ine, ubu Urukerereza rurimo gususurutsa mu buryo bushimishije imbaga iteraniye muri Grand Auditorium.

Abitabiriye iki gitaramo baravuga ko kibashimishije.

Mukanyandwi Patricie, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu, Ishami ry’Ubukungu muri iyi kaminuza, yagize ati “birashimishije cyane kuba Urukerereza rwaje hano muri Kaminuza.

Icya mbere bidufasha gusobanukirwa umuco tukamenya uko batarama cyane cyane ko iki ari igitaramo cy’Imihigo y’Intore kandi natwe tukaba turi Intore.”

Igitaramo cyitabiriwe n'abakunzi b'Umuco wa Kinyarwanda batandukanye
Igitaramo cyitabiriwe n’abakunzi b’Umuco wa Kinyarwanda batandukanye

Yakomeyeje avuga ko cyabafashije gusobanukirwa umuco w’u Rwanda no kumenya uko abakurambere b’Abanyarwanda bajyaga batarama.

Mbere gato y’uko Urukerereza rugaragara mu ngamba z’igitaramo, Abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo babanje gususurutsa Abanyeshuye mu ndirimbo zitandukanye zaririmbanwaga ubuhanga n’amajwi atunganye.

Abayobozi bishimiye Imihigo y'Intore z'Urukerereza
Abayobozi bishimiye Imihigo y’Intore z’Urukerereza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda uko mutangaza inkuru ku #Umuco. Mukomereze aho.

steven yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka