Bakoze igitaramo cyo kwitegura umugeni w’itariki 4 Kanama 2017

Ba mutimawurugo b’i Cyendajuru mu Murenge wa Simbi, Akarere ka Huye, bakoze igitaramo cyo kwitegura umugeni bazaba bafite tariki 4 Kanama 2017.

Igitaramo cyari kiganjemo imbyino zirata ibyo Paul kagame yabagejejeho
Igitaramo cyari kiganjemo imbyino zirata ibyo Paul kagame yabagejejeho

Iki gitaramo bagikoze kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017, bagikora babyina indirimbo ziganjemo ubutumwa buvuga ko umugeni biteguraga ari Paul Kagame.

Aba baturage ngo barateganya kuzamuhundagazaho amajwi, agakomeza kuba Perezida w’u Rwanda, ku bw’ibyiza yakoreye Abanyarwandakazi.

Mu byo Paul Kagame yakoreye Abanyarwandakazi aba bategarugori bishimiraga muri iki gitaramo, harimo kuba yarahaye umugore agaciro, akaba asigaye areshya n’umugabo imbere y’amategeko.

Harimo kandi kuba umugore atakiri uwo kuvugira mu gikari gusa, ubu akaba yaratinyuwe asigaye ajya mu myanya ifata ibyemezo, ndetse ubu akaba yarahawe amahirwe menshi yo kwiteza imbere.

Basangije abana umutsima muri iki gitaramo
Basangije abana umutsima muri iki gitaramo

Iki gitaramo cyabimburiwe no gusezerana kw’ingo 19 z’abagabo n’abagore bari bamaze igihe babana batarasezeranye.

Kuri bo ngo bwari uburyo bwo kubanza gutunganya ibyo mu ngo zabo, bagamije kubana mu bwizerane, mbere yo kuzitabira ubukwe bukomeye bazataha ku itariki ya 4 Kanama 2017.

Evariste Ndabamenye, umwe mu bagabo basezeranye n’abagore babo, yagize ati “Twatekereje ko nitujya kumutora twarasezeranye bizaba byiza kurusha, nizeye umufasha wanjye na we anyizeye.”

Abitabiriye iki gitaramo babanaga batarasezeranye basezeranye ku buryo bwemewe n'amategeko
Abitabiriye iki gitaramo babanaga batarasezeranye basezeranye ku buryo bwemewe n’amategeko

Ibi byashimwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Christine Niwemugeni, wari watumiwe muri ibi birori.

Ati “Turanoza rero uko tuzabyitwaramo, tukaba twahereye mu muryango iwacu. Kandi buriya koko ni na ho dukwiriye guhera.

Ibizapfira iwacu ntibizakemukira ku Murenge cyangwa ku rwego rw’igihugu.”

Ba mutima w’urugo b’i Cyendajuru banashyikirije Christine Niwemugeni agaseke azabashyikiririza umugeni wabo.

Ako gaseke karimo imbuto zitandukanyezirimo ibishyimbo, amasaka, soya, inkori, ibigori, isogi.

Agaseke ko gushyikiriza umugeni wa Tariki ya 4 Kanama 2017
Agaseke ko gushyikiriza umugeni wa Tariki ya 4 Kanama 2017

Iki ngo ni ikimenyetso cy’uko bifuriza umukandida Paul Kagame kuzeza imbuto yabibye mu Banyarwanda, kandi n’izo mbuto zeze zikazamubera umugisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka