Abanyarwanda bamaze ibinyejana 12 bizihiza umuganura (Video)

Guverinoma yongeye ingufu mu kugarura Umuganura,kuko wari utangiye kugenda uzima, nyuma y’imyaka igera ku 1200 wizihizwa n’Abanyarwanda.

Minisitiri Uwacu Julienne aha abana amata.
Minisitiri Uwacu Julienne aha abana amata.

Umuganura wizihijwe bwa mbere mu kinyejana cya cyenda, nk’uko Mutangana Steven ukuriye ishami ry’umuco muri Ministeri y’umuco na Sport yabitangarije mu Karere ka Nyanza ahizihirijwe umuganura ku rwego rw’igihugu kuri iki cyumweru tariki 27 Kanama 2017.

Yavuze ko guhuza Umuganura n’ubumwe bw’Abanyarwanda ari uko muri iki gihe bishimangira iyo ngingo ikaba no mu kirangantego cya Repubulika.

Yagize ati "Ntabwo ari tombora kuko twagize igihe cyo kububura ariko mbere y’aho twarabuhoranye."

Wari umwanya wo kwibukiranya ibigize umuco Nyarwanda byose birimo n'imbyino.
Wari umwanya wo kwibukiranya ibigize umuco Nyarwanda byose birimo n’imbyino.

Mutangana avuga ko wari umuhango wo kwishimira ibyo bagezeho mu buhinzi bakabyishimira bigaragaza ko kwigira kw’Abanyarwanda byahozeho na mbere.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye abafite icyo batanga kuba baha bagenzi babo batagize iyo babona, kuko umuganura bisobanuye gusangira.

Umuganura mu Rwanda rwo hambere wizihizwaga mu gihe cy’umwero w’amasaka bakishimira uburumbuke kandi bikaba n’igihe cyo gusabana ku muryango mugari hamwe n’abaturanyi.

Umuganura nibyo birori bikuru bijyanye n'umuco byizihizwa mu Rwanda.
Umuganura nibyo birori bikuru bijyanye n’umuco byizihizwa mu Rwanda.

Umwe mu basaza waganiriye na Kigali Today avuga ko ise yabimubwiraga akiri muto ari umushumba.

Ati "Iyo igihe cy’Umuganura cyageraga bashakaga amarwa ya Kinyarwanda yo ku rusyo, bakaba bafite umutsima w’amasaka,amata y’inka,isogi bagashyiramo n’ibirunge bagaha abakurambere".

Akomeza avuga byagiraga umuco wo kubahana ugasanga umwana yubaha umubyeyi, nta mukazana wavugaga sebukwe mu izina.

Uyu muhango kandi wabereye no mu midugudu hirya no hino mu gihugu.Uwo munsi wabanjirijwe n’igitaramo cyabereye i Nyanza kizwi ku izina rya "Nyanza Twataramye". Abantu barahura bakongera bakibutswa uko mu Rwanda rwo hambere bataramaga n’indangagaciro zarangaga Abanyarwanda ari nako bigisha urubyiruko rw’ubu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari "Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira."

Kureba andi mafoto menshi y’Umuganura kanda AHA

Kureba andi mafoto menshi y’igitaramo cyabanjirije Umuganura kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka