Mu gutangiza iyi nkera, umutaramyi wa KT Radio, Ntivuguruzwa Emmanuel hamwe na bagenzi be Bitembeka Prosper na Munezero Ferdinand; bahaye ikaze impuguke mu muco n’amateka by’u Rwanda, Nsanzabaganwa Straton abanza gutanga inshoza y’inkera.
Nsanzabaganwa yaganiriye abataramyi ku muco wo gutarama Kinyarwanda avuga ko bifite akamaro gakomeye kuko bifasha abataramye kunoza imihigo cyangwa igenamigambi ribafasha kwiteza imbere.
Yasobanuye ko byitwa “Igitaramo” iyi ari kigufi kandi kikaba hakiri kare, bikitwa “Inkera” iyo bitinda bikaba byanakesha ijoro.
Nsanzabaganwa yatangarije abakunzi ba KT Radio ko mu nkera abantu bicara bagatarama basoma ku ntango, basusurutsanya mu ndirimo, imbyino, ibyivugo, amahamba, amazina y’inka n’ibindi; kugeza amasaha akuze cyangwa ijoro rikeye.
Nyuma y’indamutso y’abataramyi yakurikiye impanuro z’uyu musaza, amatorero n’abahanzi basimburanye mu kwiyereka mu mikino bari bateguye kugeza mu gitondo ahagana saa kumi n’imwe n’iminota makumyabiri (05:20).
Mu bataramyi bitabiriye iyi nkera, harimo Itorero Garukurebe ry’i Rwamagana, Itorero Abusakivi ry’i Gasabo n’Itorero Isheja ryo muri Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye.
Harimo kandi umusaza Nina Gakwisi waririmbye “Ikigori” (akaba n’umutoza mukuru w’Isheja) wo mu Bigogwe, Umusaza Mushabizi w’i Nyanza, ucurunga inanga wafatanyije n’umuhungu we Habimana; hakabamo n’abasizi Nihabwikuzo Sam Gaudin w’i Kigali na Niyigaba Francois (Gasizi ka Sinza) w’i Muhanga.
Iyi nkera ikesha ijoro kuri KT Radio ni ngarukamwaka kuva ubwo yatangiraga gukorwa mu mwaka ushize wa 2015.
Inkera Nyarwanda nk’ikiganiro cya KT Radio ivugira kuri 96.7 na 107.9FM cyangwa www.ktradio.rw ni urubuga rwo kwimakaza umuco n’ururimi by’Ikinyarwanda no guharanira iterambere ryabyo mu nzego zinyuranye, binyuze mu itangazamakuru.
Andi maforo:
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
KT radio we ndagukunda cyanee komeza ujye imbere,nkunda gutarama cyanee duhora turi kumwe.
Inkera yo ku mugoroba yatwemeje kandi ishimangira ko muri aba mbere. Mukomereze aho turabemera.
Hahahaha. @Roger Marc, Intango yari ihari buriya twavaga muri studio tukayisanga aho iteretse tugasomaho.
Mwakoze gushima kandi iyi nkera izashyirwa ku rubuga fwa Youtube rwa kigalitoday kkuburyo bjri wese wacjkanywe azajya abasha kukibona.
MBEGA BYIZAAAAA!!!!!! IKIBAZO NI KIMWE, MU NKERA ABANTU BARATARAMA BASOMA KU NTANGO NONE NDABONA MWITERETSE AMAZI...............INKA SE ZIRANYWA IKI?
muraho bataramyi dusangiye umuco nyarwanda?turabashimiye ukunkera mwatugejejeho nimugoroba twifuzagako nibabishoboka mwazakidusubirizaho cyangwa mukaturangira aho twagikura nko kuri CD card tukajya tucyumva tukanacyumvisha nabato kuri twebwe murakoze yari shyaka plavice uherereye ikayumba.