Itorero Isheja ryizihije imyaka 20 rimaze ryiyemeza gusigasira umwimerere wabo

Abagize Itorero ndangamuco ISHEJA ryo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bizihije isabukuru y’imyaka 20 iri torero rivutse, baniyemeza gusigasira umwimerere w’IKINYEMERA.

Igitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru cyabereye i Huye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 1 Gicurasi 2016, kikaba cyitabiriwe na bamwe mu bahoze mu Itorero Isheja, abaritoje ndetse n’abariyoboye

Abagize Itorero Isheja n'abarihozemo bitabiriye iki gitaramo.
Abagize Itorero Isheja n’abarihozemo bitabiriye iki gitaramo.

Iri torero rigizwe n’urubyiruko rwiga muri kaminuza, rifite umwihariko wo kuririmba no kubyina IKINYEMERA, injyana y’imbyino zishinze imizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu bice bya Bigogwe.

Urubyiruko, rwinshi rukomoka mu bice by’Iburengerazuba n’agace gato k’Amajyaruguru, mu mwaka wa 1995 rwiyemeje gushinga Itorero ISHEJA mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kugira ngo bongere basubire ku isoko y’umuco wo gutarama Kinyarwanda warangwaga mu miryango yabo.

Ibi ngo babikoze kugira ngo badahugira mu bindi gusa, bakibagirwa umuco wabo.

Umusaza Nina Gakwisi yitabiriye igitaramo cy'Isheja. Bamufata nk'umutoza w'ikirenga wabo.
Umusaza Nina Gakwisi yitabiriye igitaramo cy’Isheja. Bamufata nk’umutoza w’ikirenga wabo.

Umuyobozi w’Itorero Isheja, Nsababera Gervais, yavuze ko bishimira ko mu myaka 20 iri torero rimaze ribayeho, babashije gusigasira umwihariko wabo wo gutarama ku buryo aho bataramiye hose, umuntu ashobora kumenya uwo mwimerere ubaranga kandi ushimisha abataramyi.

Itorero Isheja ryibanda ku mbyino z’IKINYEMERA, umurindi n’umudiho, gushyenga, kunyobanwa, kwivuga no kuvuga amazina y’inka.

Mu bitabiriye iki gitaramo barimo abigeze kuyobora iri torero nka Musafiri na Sezirahiga ndetse n’umusaza Nina Gakwisi (waririmbye IKIGORI), akaba afatwa nk’umutoza w’ikirenga w’iri torero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Twishimira kugira uruhare mumuco wacu nk’abana b’u Rwanda knd tukawusakaza hirya no hino kuko mumuco niho indangagaciro na kirazira ziva knd ukarushaho kumenya ubudasa icyo aricyo.
Turashimira Kigali to day muruhare rukomeye igira mukuzamura imyimvure y’abanyarwanda mukabakundisha umuco wabo. ikindi Itorero ISHEJA ntituzatezuka munkera y’igitaramo mutegura.
murakoze cyane.

Nsababera Gervais yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Isheja mukomereze aho rwose, turusheho gutera imbere kandi ngo agahugu kadafite umuco karacika, duharanire guteza umuco nyarwanda imbere.

Nsanzamahoro Jean yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Isheja ndabakunda gusa gusa dukomeze dusigasire umuco wacu.

Noella yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

sinize I huye ariko isheja ndabakunda, kubera mwabyaye n’andi mashami mu makaminuza y’aha mu Rwanda,
muzaze kudutaramira mu bigogwe turebe uko intiti zitarama

mutiganda fabien yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

isheja muzakomereze aho tubarinyuma kd turabakunda

ndamukunda yanditse ku itariki ya: 2-05-2016  →  Musubize

Byiza, biranejeje cyane. Umuco ni identité kdi muri wo harimo indangagaciro twakubakiraho na za kirazira.
Mukomerezaho.
Congz.

Isaac yanditse ku itariki ya: 2-05-2016  →  Musubize

Happy anniversary ku Itorero ISHEJA. Umuco wacu ntukazimire

Jack yanditse ku itariki ya: 2-05-2016  →  Musubize

ISHEJA muranejeje cyane murankumbuje igihe twigaga i Ruhande Isheja igaserukana isheja muri soiree culturelle isabato ihumuje.Nibutse KASAI Tombola Agate,Kariwabo na Munyangeri nabandi.Mwakoze pe!!!!!!&

Paul yanditse ku itariki ya: 2-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka