Iki gitaramo cyabereye mu nzu izwi nka Grand Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu Ntara y’Amajyepfo, cyatangiye ahagana saa mbili n’iminota 50 z’ijoro.
Umuyobozi w’iri torero, Imanishimwe Berchimas yatangiye ashimira abitabiriye iki gitaramo, abakumbuza umurindi w’Indangamuco.
Nyuma y’agakino gato k’ubutumwa bwo kwimakaza umuco Nyarwanda bitiriye “Umurage”, hahise hakurikiraho indirimbo iranga Indangamuco, maze basuka umudiho wasusurukije abateraniye muri Grand Auditorium.
Abahungu n’abakobwa b’indangamuco bakwiriye urubuga rw’urubyiniro rw’iyi nzu ku buryo, mu bigaragarira amaso, ubona ko ari igitaramo bateguye neza.
Amafoto:
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
UMURAGE W’IJAMBO. Iyo mbonye urubyiruko nk’urwo rwize mu muco w’iwacu gakondo numva mbikunze kurushaho,..bravo ku Indangamuco!
UMURAGE W’IJAMBO. Iyo mbonye urubyiruko nk’urwo rwize mu muco w’iwacu gakondo numva mbikunze kurushaho,..bravo ku Indangamuco!
ndabasuha cyane mugire amahoro
Nibakomereze aho ku guteza umuco nyarwanda imbere.
Mbega byiza, muraberewe cyane indangamuco nkunda!!!!!