Abadepite baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo mu Rwanda

Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024 bakiriye bagenzi babo bo muri Zambia baganira ku mategeko y’u Rwanda mu kurengera uburenganzira bw’umukobwa no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hon. Edda Mukabagwiza na Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana nibo bakiriye Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere baturutse mu Nteko ya Zambia.

Banaganiriye ku bufatanye bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko z’ibihugu byombi barebera hamwe uko bashimangira umubano w’abagize Inteko z’ibihugu byombi.

Itegeko n° 22/99 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ni rimwe mu itegeko abaturage bishimiye kuko ryahinduye byinshi mu mibereheo yabo aho umugore n’umugabo bagize uburenganzira bungana ku mitungo y’ababyeyi babo.

Mu Rwanda Inteko Ishinga Amategeko yagiye itora amategeko yimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo ndetse riha uburenganzira umwana w’umukobwa bungana n’ubw’umuhungu.
Mu ngingo ya 50 y’iri tegeko rivuga ku burengenzira bw’ abana ku mategeko Mbonezamubano yemerera ko abana ba nyakwigendera bazungura ku buryo bungana nta vangura hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa.

Kuva iri tegeko ryajyaho, ibintu byarahindutse, ivangura ry’abagaho hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa mu bintu byose ryatangiye kugenda ricika.

Ntawabura kuvuga ko ryanahaye uburenganzira umunwa w’umukobwa kuzungura iwabo kandi bitaragenderwagaho kuko hashingirwaga ku muco nyarwanda wavugaga ko umukozw ari nyampinga azajya agira icyo ahabwa mu muryango yashatsemo.

U Rwanda kandi rwahaye Abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo aho ubu ruhagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko na 61.25%.

U Rwanda na Zambia kandi bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasezerano hagati y’abikorera ku mpande zombi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’Ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka