49.6% by’abafite akazi bose mu Rwanda bari mu buhinzi

Imibare ya raporo nshya ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda, (Labour Force survey) y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu Rwanda 49.6% by’abafite akazi bose bari mu cyiciro cy’ubuhinzi.

Icyiciro cy'ubuhinzi nicyo cyihariye Abanyarwanda benshi bafite imirimo kurusha ahandi hose
Icyiciro cy’ubuhinzi nicyo cyihariye Abanyarwanda benshi bafite imirimo kurusha ahandi hose

Muri iyo raporo bigaragara ko muri rusange, mu gihembwe cya mbere cya 2024, Abanyarwanda bari bagejeje igihe cyo gukora, ni ukuvuga abarengeje imyaka 16 ari Miliyoni 8.2, aho abafite imirimo bakora ibinjiriza bangana na Miliyoni 4.37 mu gihe abadafite akazi cyangwa se abashomeri ari ibihumbi 648.

Ni raporo igaragaza ko mu bijyanye na serivisi hakoramo abantu 39.4% hanyuma inganda zigakorwamo na 13.7% by’Abanyarwanda bose bafite akazi, mu gihe abari hanze y’isoko ry’umurimo ari Miliyoni 3.2, barimo abanyeshuri n’abageze mu zabukuru batabarirwa mu bashaka akazi cyangwa abagafite.

Ku bijyanye n’ubushomeri bigaragara ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024 bwagabanyutseho 4.3% ugereranyije n’uko byari byifashe mu gihembwe nk’icyo 2023, kuko byageze kuri 12.9%.

Muri raporo byagaragaragaye ko mu gihembwe cya mbere cya 2024 ubushomeri buri cyane mu bagore kuko bugeze ku kigero cya 14.5%, mu gihe mu bagabo buri kuri 11.5%. naho mu rubyiruko bukaba bugeze kuri 16.6%, mu bantu bakuze bisa naho ariho biri hasi ugereranyije n’ahandi kubera ko abashomeri bari ku kigero cya 10.3%, mu gihe abatuye mu mijyi ari bo bwugarije cyane kubera ko buri ku kigero cya 14%, ugereranyije no mu cyaro buri ku kigero cya 12.3%.

Uhereye mu myaka itanu ishize, bigaragara ko ubushomeri bwagiye bugabanuka cyane, kuko mu gihembwe cya mbere cya 2019 bwari kuri 14.5%, buramanuka bugera kuri 13.1% mu gihembwe cya mbere cya 2020, igihembwe cya mbere cya 2021 bwari 17.0%, burongera bumanukaho gato mu igihembwe cya mbere cya 2022 bugera kuri 16.5%, igihembwe cya mbere cya 2023 bugera kurii 17.2%, muri 2024 bukaba bugeze kuri 12.9%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka