Hazashyirweho umwihariko wo kwibuka n’abandi bishwe byihariye, nk’abishwe bataragira izina - Meya Ntazinda

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko hari hakwiye gushyirwaho umwihariko wo kwibuka Abatutsi bishwe mu buryo bwihariye, muri bo hakabamo n’abishwe bataragira izina.

Mu kwibuka Abatutsi baroshywe mu cyuzi cya Nyamagana, hashyizwe indabo
Mu kwibuka Abatutsi baroshywe mu cyuzi cya Nyamagana, hashyizwe indabo

Yagaragarije iki cyifuzo mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe bajugunywe mu mazi cyabereye i Nyanza ku cyuzi cya Nyamagana, tariki 11 Gicurasi, kikaba ari igikorwa Akarere ka Nyanza kakoze ku bufatanye n’Umuryango Dukundane Family, wiyemeje kuva muri 2007 kuzajya wibuka buri mwaka Abatutsi bishwe bagatabwa mu mazi.

Yagize ati “Nkaba mboneyeho gusaba Ibuka nk’impuzamiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko hazatekerezwa uburyo bwo kwibuka ibindi byiciro bitajya byibukwa.”

Yakomeje agira ati “Harimo abatwitswe bagakongoka bagashira, abariwe n’ibisimba bikabamara, abishwe bataragira izina kubera ko bari bakiri batoya cyangwa bataravuka. Aha twavuga nk’abo bafomozaga ababyeyi babo bakabica badafite izina uyu munsi tukaba twavuga ngo turibuka kanaka cyangwa se tukaba twavuga ngo aruhukiye muri uru rwibutso.”

Yagarutse no ku kuntu Abatutsi batawe mu cyuzi cya Nyamagana bishwe agira ati “Barabavumburaga, bakabirukaho, abari hakurya cy’icyuzi bakabavugiriza induru maze bakabarohamo.”

Icyuzi cya Nyamagana cyaroshywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994
Icyuzi cya Nyamagana cyaroshywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994

Yakomeje agira ati “Aha twavuga nk’uwitwa Mudacumura Eraste wari umudivantisiti w’umunsi wa karindwi, baroshyemo nyuma yo kumutangatanga bakamushinyagurira ngo niyiyahure kandi ari umukristu. Bamwe mu bari bazi koga na bo babateraga amabuye kugeza bananiwe, bakarohama.”

Ibyo bikorwa by’ubugome kandi ngo byari bihagarariwe n’abajandarume barimo uwitwa Biguma, Birikunzira François Xavier bafatanyije n’agatsiko k’interahamwe n’abapawa kari kariyise Imbereberi.

Umuhuzabikorwa wa Dukundane Family, Jean Claude Rugero, yongeyeho ko hari n’abajugunywaga muri kiriya cyuzi bamaze kwicwa agira ati “Amakuru dufite ni uko (Abatutsi) bicirwaga ku misozi iri hafi aha bakabazana bakabarunda muri kino cyuzi, bamara kureremba babaye benshi bakazana amakamyo bakabatunda, bakabajyana kuri sitade ya Nyanza.”

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka bashyize indabo mu cyuzi cya Nyamagana
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka bashyize indabo mu cyuzi cya Nyamagana

Yanibukije ko ubundi icyuzi cya Nyamagana cyari cyashyizweho n’umwami Rudahigwa ngo kijye cyifashishwa mu kuhira, bityo abaturage beze bagire ubuzima bwiza, ariko ariya mazi akaba yarakoreshejwe ibitari byo agira ati “Turazirikana rero ko ubusanzwe amazi atanga ubuzima yabaye intwaro yicishijwe Abatutsi, aba imva yabo, none ubu yabaye irimbi ry’abacu.”

Yifuje kandi ko kuri kiriya cyuzi hazashyirwa ikimenyetso cy’uko hari Abatutsi bakijugunywemo, bityo abakinyura iruhande bakazajya bamenya amarorerwa cyakoreshejwe.

Umuryango Dukundane Family washinzwe muri 2007 n’abanyeshuri bize muri Saint André bari bibumbiye muri AERG, barangije amashuri bakanga gutatanya imbaraga bari basanzwe bahuza mu myigire n’imibereho yabo. Icyo gihe bihaye intego igira iti “Ubutwari, ubuvandimwe n’umurimo”.

Muri uwo mwaka basuye abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu, basanga hari abafite ipfunwe n’agahinda byo kubura uko bibuka ababo kuko bishwe bakajugunywa mu mazi abandi bishwe n’ayo mazi kuko bayajugunywemo mbere, bakababwira ngo “abandi byibura bajya ku nzibutso bakagenda bakibuka ababo, ariko twebwe ntituzi aho bari, dufite agahinda kuko tudafite uko tubibuka.”

Kwibuka Nyamagana
Kwibuka Nyamagana

Ni aha bahereye biyemeza kuzajya bibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi. Ni igikorwa bagenda bakorera hirya no hino mu gihugu, biyemeje gukora ku bufatanye n’Akarere ka Nyanza muri uyu mwaka wa 2024.

Tugarutse ku cyifuzo cyo kwibuka byihariye Abatutsi umuntu atavuga ngo baruhukiye aha, harimo abishwe batwitswe n’abariwe n’ibisimba bikabamara kimwe n’abana bapfuye batarabona izuba ngo banahabwe amazina, kugeza ubu ibyiciro byibukwa byihariye ni imiryango yazimye, abagore n’abana, kandi byose bigaragaza ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

Abari imbere uhereye ibumoso ujya iburyo -Umuyobozi wa Dukundane Family, Minisitiri w'Ubutabera n'umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, bagana ku cyuzi cya nyamagana
Abari imbere uhereye ibumoso ujya iburyo -Umuyobozi wa Dukundane Family, Minisitiri w’Ubutabera n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, bagana ku cyuzi cya nyamagana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka