Mukeshimana Floride, umukecuru w’imyaka 81 mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yadusangije inkomoko y’izina Mukoto mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagari ka Mukoto, Umudugudu wa Mukoto.
Mukeshimana avuga ko bakiri abana bato ariko bamaze kuba abangavu n’ingimbi, babonaga imodoka zazaga muri ako gace zipakiye abantu zikabacumbikira mu nzu yari yubatse mu ishyamba, isakaje amategura.
Abo bantu ngo bazanwaga n’abazungu b’Ababiligi babakuye hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru.
Ati “Iyo bamaraga kuba benshi twabonaga haje imodoka ebyiri, abo bantu bakabambika imyambaro y’umukara ibaranga, umugabo bakamwambika ikabutura n’ishati, umugore bakamuha ingutiya y’umukara n’umwitero wayo, na ho abana bakabambika agakanzu k’umukara bakabapakira imodoka, bavuga ko babajyanye ahitwa Mushali-Mukoto mu cyahoze ari Zaire, ubu ni muri Congo”.
Mukeshimana avuga ko nubwo aba bantu babaga babavanye mu bice bya Byumba, n’ibindi bice bitandukanye mu gihugu, habaga harimo n’abavugaga Ikirundi.
Yungamo ko amakuru bumvaga avugwa icyo gihe, ngo babaga bajyanywe gusarura ikawa no mu birombe gucukura amabuye y’agaciro muri ibyo bice, gusa akavuga ko atazi niba baragarutse mu Rwanda nyuma.
Ati “Nuko ako gace bakita Mukoto biturutse kuri iryo zina ry’aho babajyanaga, ndabyibuka hari mu mwaka wa 1955”.
Ikindi Mukeshimana yibuka ni uko aba bazungu babaga bambaye amakabutura n’amashati bya Kaki, bagakunda no kurya ibiryo byo mu bikopo.
Ati “Uwo muzungu yakundaga kugenda agenzura ko abaturage bafite igikwasi n’urwembe, yabaga yarabahaye ngo nibaramuka bajombwe n’ihwa babashe kwihandura, cyane ko inkweto zitambarwaga na buri wese icyo gihe. Iyo yasangaga yaraguhaye igikwasi ntukibike yagucaga amande y’ifaranga rimwe”.
Aha Mukoto nubwo hari mu ishyamba, ubu hageze ibikorwa by’iterambare kuko ni ku muhanda wa Kaburimbo ndetse hari na Santere yitiriwe iryo zina.
Umugenzi ushaka gusigara aha hantu avuga ko asigara Mukoto, umushoferi akamenya aho amusiga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu turasobanukiwe niho iwacu ariko ntabwo twari tuzi inkomoko murakoze cyane kudusangiza amateka yahantu hazwi cyane! Cyane kubatega Kigali - Base, Kigali - Musanze - Rubavu.