Espoir FC yatewe mpaga eshanu, AS Muhanga ijya ku mwanya wa kabiri

Ikipe y’umupira w’amaguru ya ESPOIR FC yatewe mpaga eshanu hagendewe ku mikino yakinishijemo umukinnyi witwa Christina Watanga Milembe, wakinnye adafite icyangombwa kibimwemerera gitangwa na FERWAFA.

Ni umwanzuro wafashwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, nyuma y’uko ikipe ya AS Muhanga itanze ikirego isaba ko ikipe ya Espoir yafatirwa ibihano kubera uwo mukinnyi ukina mu cyiciro cya kabiri.

Amakipe ya AS Muhanga na Espoir FC yakurikiranaga ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu itsinda B, aho AS Muhanga yazaga ku mwanya wa gatatu n’amanota 55, ikarushwa na Espoir amanota abiri kuko yo yari ifite 57, zose ziri inyuma y’ikipe ya Vision FC iyoboye iryo tsinda n’amanota 62.

Ikipe ya AS Muhanga yakomeje gukubana na Espoir ishaka kugera mu cyiciro cya nyuma cy’imikino ya kamarampaka, hashakishwa ikipe zizamuka mu cyiciro cya mbere, ariko ntiyabigeraho kuko Espoir yakomeje kuyirusha amanota.

Ku makosa yaba yarakozwe na Espoir mu gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa, byahaye amahirwe ikipe ya AS Muhanga kuko yabyuririyeho itanga ikirego muri FERWAFA, ariko ku nshuro ya mbere nticyahabwa agaciro kuko ngo hari ibimenyetso bitari byashyizwe mu kirego.

AS Muhanga yajuririye uwo mwanzuro wa FERWAFA uremerwa ndetse hanzurwa ko ikipe ya ESPOIR ihanishwa gukurwaho amanota atatu kuri buri mukino wakinwemo n’uriya mukinnyi bavuga ko atari yujuje ibyangombwa nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo, ku wa 20 Gicurasi 2024, isubiza ku kirego cyatanzwe na AS Muhanga.

Uwo mwanzuro usubiza ibaruwa ya AS Muhanga ugira uti, “Dushingiye ku myanzuro ya Komisiyo y’imikino yateranye ku wa 20 Gicurasi 2024, yemeje ko ikipe ya Espoir FC ikuweho amanota atatu mu mikino yose ya Espoir, uyu mukinnyi yakinnyemo, tubandikiye tubamenyesha ko ikipe mubereye umuyobozi ari yo izasimbura Espoir mu mikino ya kamarampaka iteganyijwe ku wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024”.

Ikipe ya AS Muhanga n’abafana bayo bakiranye ibyishimo uwo mwanzuro, watumye bongera kugira icyizere cyo gukina imikino ya nyuma ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ubundi cyari cyayoyotse kuko imikino yo mu matsinda yari isojwe iri ku mwanya wa gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze ngewe numva ko ikipe ya espoir idakwiwe kuvanwaho amanota angana gutyo kuko ibi bintu bikunze kuba ku ma ekipe agiye kuzamuka.Rero nkabansabako mwabakuraho amanota make kuko mubakuyeho amanota y’imikino Christian yakinnye yose byatuma ijya akantu habi.Nkabansabako mwayikuraho amanota make.Murakoze

sifa muhawenayo yanditse ku itariki ya: 23-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka