Sobanukirwa n’ibimenyetso biboneka ku myambaro y’abapadiri

Hari abakunda kwibaza ku myambaro y’Abapadiri bo muri Kiliziya Gatolika, ibisobanuro by’amabara yayo, igihe yambarirwa, ndetse n’ibirango biyiriho. Kigali Today yegereye Padiri Nkundimana Theophile, ushinzwe ibya liturujiya muri Arikidiyosezi ya Kigali maze abitangaho ibisobanuro mu buryo burambuye.

Ibara ry’umweru: Padiri Nkundimana yasobanuye ko umweru, muri liturujiya ya Kiliziya Gatolika ari ibara ry’umunsi mukuru, rigasobanura ibyishimo. Rikoreshwa ku minsi mikuru ikomeye nka Noheri cg Pasika hamwe no ku minsi y’abatagatifu bakomeye.

Ibara ry’icyatsi: Icyatsi ni ibara risobanura Ubuzima bw’Imana mu bantu, rigakoreshwa mu bihe bisanzwe bya liturujiya.

Ibara rizwi nka move/violet: Ni ibara rigaragaza icyizere, rikaba ibara ryo kwihana no kwisubiraho, rikanagaragaza agahinda kuje icyizere.
Padiri Nkundimana yasobanuye ko iryo bara rikoreshwa mu gihe cya adiventi, mu gihe kibanziriza umunsi mukuru wa Noheli, ni ibara riranga kwitoza gutegereza amaza ya Nyagasani, Umucunguzi. Iryo bara kandi ngo rikoreshwa mu gisibo cy’iminsi 50 abakirisutu bitegura Pasika, rigaragaza kwihana no kwicuza. Ni ibara kandi rikoreshwa mu Misa zo gushyingura no gusabira abapfuye rishushanya icyizere cy’izuka n’ubugingo bw’iteka.

Ibara ry’Umutuku: Ibara ry’umutuku ngo risobanura ubutwari bugomba kuranga umukrisitu, rigasobanura imbaraga z’Imana ziri mu bantu, icyibatsi cya Roho Mutagatifu. Rikoreshwa mu Misa z’abahowe Imana bishwe banze guhakana ukwemera kwabo, mu Misa zo gukomezwa ndetse no mu Misa zo kwiyambaza roho mugatifu.

Padiri Nkundimana Theophile yasobanuye ko hari n’andi mabara akoreshwa gacyeya muri liturujiya ya Kiliziya ariko nayo akaba ari amabara yemewe ndetse afite ibisobanuro byayo. Muri ayo mabara akoreshwa gacyeya harimo iroza, ubururu ndetse n’umukara.

Ibara ry’iroza (rose): Ni ibara rikoreshwa ku cyumweru cya kane cya adiventi, no ku cyumweru cya kane cy’igisibo, rigasobanura ibyishimo bicagase bigana ku munsi mukuru wa Noheli cyangwa se wa Pasika.

Ibara ry’Umukara: Umukara, ni ibara rigaragaza agahinda (mbere ya Vatican ya kabiri), ngo ryakoreshwaga mu misa zo gushyingura, ariko ubu hakoreshwa move.

Ibara ry’Ubururu: Iryo ni ibara ryemewe muri liturujiya, rigakoreshwa mu misa zo kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya gusa ngo ntirikunze gukoreshwa cyane, hakoreshwa umweru.

Muri rusange Umupadiri ugiye guhimbaza Misa muri Kiliziya Gatolika aba agomba kuba yambaye ate?

Icya mbere, Padiri ugiye gusoma Misa agomba kwambara ni impishajosi, ni ukuvuga umwenda umufasha guhisha ibara ry’undi mwenda usanzwe yaba yambaye mu gice cy’ijosi, akambara ikanzu y’umweru ya Misa, isobanura ubusukurwe n’ubutagatifu bw’Imana umukristu agomba guharanira.
Nyuma y’iyo kanzu, akindikizaho umushumi (cingulum). Uwo mushumi ngo si uwo gufata ikanzu nk’uko hari ababyibwira batyo, ahubwo usobanura gukomera mu mbaraga z’Imana k’umupadiri kugira ngo ashobore gutura igitambo cy’Ukarisitiya.

Umupadiri kandi agomba kwambara Indangabubasha (Stola), umwenda wambarwa hejuru y’igishura, umanuka ku ntugu ugatendera ku gituza kugera hasi ariko udakora ku butaka).

Padiri Nkundimana avuga ko Indangabubasha, ari ikimenyetso, cy’ububasha Umupadiri aba yarahawe, bwo guhagarara imbere y’ikoraniro agakora uwo murimo mutagatifu mu cyimbo cya Yezu Kristu. Ikindi ngo kirazira ko Umupadiri yajya gusoma Misa atambaye iyo Ndangabubasha.

Hari kandi Igishura cya misa, igishura ngo gisobanura ko Imana ifite icyicaro mu koraniro, kandi amabara y’igishura ni yo ahinduka bijyanye n’igihe cya liturujiya Kiliziya irimo, kuko ikanzu ya Misa yo ngo igomba kuba ari umweru ntabwo ihindura ibara.

Ibindi biboneka ku myambaro y’Abapadiri ni ibimeyenyetso by’ukwemera, harimo ifi, yibutsa amabonekerwa Yezu yakoreye abagishwa amaze kuzuka akabera ku Kiyaga cya Tiberiyadi, ifi kandi ngo yakoreshwaga mu gihe cyo gutotezwa kw’abakirisitu, icyo gihe, abakirisitu bashushanyaga ifi ku butaka maze icyo kimenyetso kikabafasha kumenya aho bahurira bagasengera hamwe mu bwihisho cyangwa mu buvumo.

Hari kandi amagambo Alpha na Omega, bisobanura ko Imana ari ntangiriro ikaba n’iherezo ry’ibiriho byose.

Hari ikindi kimenyetso cy’ukwemera kigizwe n’inyuguti ya P inyuzemo inyuguti ya X, ibyo ngo bisobanura PAX, amahoro, ayo akaba ari amagambo ya mbere Yezu yavuze nyuma yo kuzuka, ati “Mugire amahoro”.

Inkongoro n’umugati bishushanyije ku mwambaro w’Umupadiri, ngo ni ikimenyetso cy’igitambo kigiye guturwa, ikindi kandi ni ibimenyetso Yezu Kristu yifashishije arema Ukaristiya ku wa Kane mutagatifu, avuga ko umugati uhinduka umubiri we naho divayi igahinduka amaraso ye.

Hari kandi inyuguti za HIS izo ngo zikomoka mu Rurimi rw’igiheburayo, zisobanura Yezu w’i Nazareti.

Mu bihe bisanzwe, Umupadiri atari mu Misa, yambara, imyenda isanzwe, ikanzu y’umweru, cyangwa y’umukara, cyangwa ishati ifite ‘coll romain’ iyo ikaba ifungwa mu ishati mu ijosi, mu ibara ry’umweru.
Padiri Nkundimana akaba yasobanuye ko uwo ari umwambaro w’Umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika ishamikiye ku muco w’i Roma.

Mu gusoza, turashimira Padiri Nkundimana Théophile, wemeye gusobanura byinshi ku byo abantu bibaza ku myambarire y’Abapadiri kandi akaba yiteguye gukomeza gufasha mu gusobanukirwa n’ibikorerwa muri liturujiya ya Kiliziziya Gatolika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe Neza Ncuti Barimu bacu dukunda? Hanomuba mwadusubijibibazo byinci twibazaga tutarituzi tukabimenya mujatwigisha nuko bikoreshwa Gusa turabibakundira turasabako Mwakomerezaho buri Mukiristu Wes,Akabisobanukirwa. Kdi Natwe Tubafasha gukomeza guhugurana Nabari batabizi bakabimenya Turabakunda Cyane mujye MUKOMEZA Kudusobanurira%

Niyikiza Elie yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

Usanga abakuru b’andi madini bigana imyambarire y’abapadiri.Kimwe n’uko bigisha ibintu bisa: Gusenga imana y’ubutatu,roho idapfa,etc...Ukibaza impamvu badakora idini rimwe gusa.Impamvu nta yindi nuko amadini avuka buli munsi,abayashinga bishakira imibereho,bifashishije bible.Niyo mpamvu imana idusaba gushakisha idini ry’ukuli.Dore bimwe mu bizarikubwira:Abayoboke baryo birinda gukora ibyo imana itubuza.Urugero,ntabwo bajya mu ntambara zibera mu isi,risenga Imana imwe gusa,aho gusenga imana y’ubutatu,abayoboke baryo bose bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu.Niwo murimo Yesu yasabye buli mukristu nyakuli wese.

rukera yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka