Jenoside zose zikorwa kimwe kandi mu ntambara - Jean Ndorimana

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Jean Ndorimana yemeza ko Jenoside zose ari zimwe ko itandukaniro ari abayikora, abayikorerwa, aho ikorerwa n’uburyo ikorwamo.

Abashakashatsi basobanura ibikubiye muri ibyo bitabo
Abashakashatsi basobanura ibikubiye muri ibyo bitabo

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Nzeli 2017, ubwo yamurikaga ubushakashatsi yakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, iy’Abayahudi n’iy’Abanyarumeniya, bukubiye mu gitabo yise “The Genoside against Tutsi in Rwanda compared to the Genocide of Jews and the Armenians”.

Ni mu gikorwa cyateguwe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kikitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, ahamurikiwe ibitabo bitatu birimo icyavuzwe haruguru cya Jean Ndorimana, cyiswe ‘Ribara Uwariraye’ gikubiyemo ubuhamya bw’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ikitwa ‘Testimonies and Needs of Genocide Survivors’ (Ubuhamya n’ibyifuzo by’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda).

Agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izo ebyiri zayibanjirije, Jean Ndorimana yavuze ko muri rusange zakozwe kimwe.

Yagize ati “Jenoside zose zateguwe kandi zikorwa kimwe, igihinduka ni abayikoze, abayikorerwa, aho ikorerwa n’uburyo ikorwa kandi zose zikorwa mu ntambara. Iyakorewe Abatutsi ariko irasa cyane n’iyakorewe Abayahudi kuko impande zombi habayeho gutesha agaciro abantu, kubaheza muri byose, kubita udusimba, ko ari babi hagakurikiraho kubica”.

Ubuhamya bwanditse mu bitabo, ubw'amajwi cyangwa amashusho bwose busigasira amateka ya Jenoside
Ubuhamya bwanditse mu bitabo, ubw’amajwi cyangwa amashusho bwose busigasira amateka ya Jenoside

Jenoside y’Abanyarumeniya n’ubwo itaremezwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuko ukivuga ko ari ‘Iyicwa ry’Abanyarumeniya’ yakozwe mu ntambara ya mbere y’isi mu 1915, iy’Abayahudi ikorwa hagati ya 1935 na 1945 mu ntambara ya kabiri y’isi, n’aho iyo mu Rwanda ikorwa mu ntambara yo hagati ya 1990 na 1994.

Mu bushakashatsi bwa CNLG bukubiye mu gitabo kivuga ku buhamya n’ibyo abarokotse Jenoside bakeneye, byagaragaye ko abarokotse Jenoside bafite ihungabana bakiri benshi, kuko muri 96 bo mu Karere ka Kicukiro na Rwamagana bakozweho ubushakashatsi, basanze 58.3% muri bo bagifite ihungabana.

Ibyo ngo byahaye igitekerezo CNLG cyo gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo mu gihugu cyose ndetse no ku barokotse bari mu mahanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana, akangurira abantu gusoma ibyo bitabo n’ibindi birebana na Jenoside.

Ati “Abasoma baracyari bake, tubirebera nko mu isomero rya CNLG ntiryitabirwa cyane, keretse nk’abanyeshuri baza hari ibyo bakeneye n’abandi bakeya bakunda gusoma, mbese ntibiri mu muco w’Abanyarwanda. Hakwiye kuba ubufatanye bw’inzego zose, abantu babikangurirwe, bamenye amateka cyane ko n’ikoranabuhanga ryabyoroheje”.

Dr Bizimana avuga kandi ko ubushakashatsi nk’ubu ari ingirakamaro kuko butuma abahakana n’abapfobya Jenoside bageraho bakabona ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Genoside gukorwa kimwe njye siko mbibona ahubwo mbona ko zose zibeshywa kimwe.

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka