Rubavu: Bafashe ingamba zo gukumira impanuka zibera mu Kivu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abafite hoteli n’inzu zakira abantu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, gushyiraho ingamba zikumira impanuka zibera mu mazi harimo gushyiraho, abafasha abantu koga mu kiyaga, kwambara umwenda ukumira impanuka mu mazi hamwe no gushyiraho amato akomeye, ashaje bakayareka.

Abasura Rubavu barasabwa kwitondera Ikivu
Abasura Rubavu barasabwa kwitondera Ikivu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufashe izi ngamba mu kugabanya umubare w’abantu bagwa mu kiyaga cya Kivu, kuko umwaka wa 2023 abantu 15 bahitanywe n’amazi y’Ikivu mu Karere ka Rubavu, benshi barimo koga.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, akaba yatangarije Kigali Today ko hari abantu baza kwishimira ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu batazi koga bakakigwamo bakahasiga ubuzima.

Agira ati “Zimwe mu ngamba zigomba kubahirizwa harimo kwambara umwambaro urinda abantu kurohoma, kwitwararika kujya mu mazi ku bantu batazi koga kimwe no kwisunga abazi koga kugira ngo babafashe.”

Abayobozi basabye abafite ibikorwa ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu gukurikirana aboga
Abayobozi basabye abafite ibikorwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu gukurikirana aboga

Ni ingamba zigomba kubahirizwa mu kugabanya imfu zitunguranye z’abantu basura Akarere ka Rubavu mu gihe impeshyi yegereje, aho gasurwa cyane.

Nzabonimpa avuga ko mu Rwanda hari imvura nyinshi kandi inkengero z’ikiyaga cya Kivu amazi yarazirengeye, ndetse n’abahafite ubutaka bakoresha bwatangiye kurengerwa n’amazi, abakoresha amato ashaje bakaba basabwa kuyahakura no kuyasimbuza, mu gihe abasura aka Karere basabwa kugenzura ubwato bakoresha.

Agira ati “Turasaba ko ubwato bushaje bwasimburwa, kandi n’umugenzi na we yagombye kugenzura ubwato agiye kwinjiramo kuko ni ubuzima bwe agomba kurengera, na ho kwambara umwenda wo kujyana mu mazi urinda umuntu kurohama ni itegeko.”

Yungamo ko ahantu hose hasurwa n’abantu benshi hagomba kuba hafite umuntu umenyereye koga, kandi ufasha abashaka kujya mu mazi mu kubarinda ko barohama.

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

Hagendewe ku mibare itangwa n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorera mu mazi, igaragaza ko mu 2023 abantu 15 baguye mu mazi mu Karere ka Rubavu, mu gihe kuva umwaka wa 2024 watangira abantu 2 aribo bamaze guhitanwa n’ikiyaga cya Kivu muri Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka