Mu Rwanda harimo kubera imurikabikorwa ry’abanditsi bo muri Afurika y’Uburasirazuba

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Ambasaderi Habineza Joseph, ubwo yatangizaga kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015 imurikagurisha ry’ibitabo ryateguwe n’abanditsi bo mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba ndetse na babiri bo ku rwego mpuzamahanga, yijeje aba banditsi kubabera umuhamya w’ibikorwa byabo.

Ambasaderi Minisitiri Habineza, yabivuze nyuma y’uko bamumurikira ibitabo bitandukanye banditse byiganjemo iby’abana, iby’ abantu bakuru bivuga ku buzima busanzwe, ibitabo bibumbiyemo amategeko yose y’u Rwanda, ibitabo by’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’ibitabo bikubiyemo amasomo atandukanye yigwa mu Rwanda ndetse n’ayigwa ku rwego mpuzamahanga.

Abanditse bo muri Afurika y'Uburasirazuba bamurika ibikorwa byabo.
Abanditse bo muri Afurika y’Uburasirazuba bamurika ibikorwa byabo.

Muri uwo muhango wo gutangiza iri murikagurisha ry’ibitabo rizasozwa ku cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2015 rihuje abanditsi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba hamwe na babiri bo ku rwego mpuzamahanga barimo ubahagarariye Oxford Book Zone n’uhagarariye Cambridge University Press, Minisitiri Habineza yanasabye abo banditsi kutihererana ibikorwa byabo kuko ari byiza kandi bifitiye akamaro gakomeye abantu.

Yagize ati ’’ Nimutangire gukundisha abantu ibyo mukora, kandi ntimutegereze ko babasanga aho muri, ahubwo mubasange aho bari mubakundishe gusoma, mubakundishe no kwandika, mubereka ibyiza byabyo, kandi nanjye sinzabatererana nzabafasha muri urwo rugendo. Nkaba nizera ko nidufatanya tuzateza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange’’.

Minisitiri Habineza yanasabye kandi itangazamakuru kugira uruhare mu guhesha agaciro abanditsi bo mu gihugu, bakundisha abantu ibihangano byabo kuruta kubakundisha iby’ahandi.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Amb.Joseph Habineza, atangiza iri murikabikorwa.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Amb.Joseph Habineza, atangiza iri murikabikorwa.

Yagize ati ’’ Nk’ubu njya numva ku maradiyo menshi yo mu Rwanda bari kuvuga inshamake ya firime yo hanze banayikundisha ababumva.

Baramutse bafashe n’umwanya bagakundisha abantu nk’igitabo cy’Umunyarwanda, bakabikora inshuro nyinshi ndizerako umuco wo gukunda gusoma mu Rwanda watangira kwinjira ukaniyongera mu banyarwanda’’.

Abanditsi ngo barasabwa kwegera abantu bakabakundisha gusoma.
Abanditsi ngo barasabwa kwegera abantu bakabakundisha gusoma.

Minisitiri Habineza kandi yanatanze ubutumwa ku Banyarwanda muri rusange abasaba gukomera ku muco wo gusoma no kuwukundisha abana babo, kuko ubuhanga ubumenyi ndetse n’amakuru yose aganisha ku iterambere yanditse mu bitabo.

Yanabakanguriye kandi kwikuramo umuco wo gukunda iby’ubusa, abakangurira kugira umuco wo kugura igitabo nk’uko bagura ibyo kurya cyangwa kunywa, kuko gutizanya ibitabo bituma abanditsi bahomba kuko abakagombye kubigura babateza imbere baba babitiye.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

erega ntawanga gusoma ni nzara!!! Gute wagura igitabo cya 10000 waburaye???

nsweing yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Rirabera he?

dady yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

umuco wo gusoma no kwandika ukomeze uturange maze abana bacu bakomezanye uwo muco, iyi nzu y’ibitabo ikomeze iteze imbere imyigire mu Rwanda

kalisa yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

ririmo kubera hehe

xxxxxx yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka