Yimwe amahirwe yo kwiga ayisumbuye mu 1981 ayiga mu 1999 (Ubuhamya)

Uwitwa Romouard Mukwiye ukomoka mu Mudugudu wa Nyarusange uherereye mu Kagari ka Gahororo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko yangiwe kwiga amashuri yisumbuye kuko yari Umututsi nyamara yarabaga uwa mbere mu ishuri.

Romouard Mukwiye
Romouard Mukwiye

Mu mwaka wa 1981, ni bwo yarangije amashuri abanza, ariko n’ubwo yari uwa mbere mu ishuri ntibyamubujije kutemererwa gukomeza ayisumbuye, bamugirira imbabazi arasibira, akomeza kuba uwa mbere, ariko nanone ntiyabasha gukomeza amashuri nk’uko yabyifuzaga.

Agira ati “Njyewe nkeka ko n’ibizamini byanjye batarekaga bitambuka. Twabiboneraga mu kuzuza impapuro bitaga fiches signalitiques twakoreragaho ibizamini. Nkeka ko baba bataratumaga binagenda ngo dukosorwe.”

Ababyeyi be babonye akomeje gutsindwa nyamara yari umuhanga, bamujyanye kwiga umwuga w’ububaji mu kigo cya cy’Abafurere b’Abayozefiti i Nyamirambo, arangiriza mu mashuri y’Abasaleziyani mu Gatenga.

Mu 1985 yatangiye gukora umwuga w’ububaji mu Mujyi wa Kigali, hanyuma mu 1994 arokotse Jenoside ajya mu Ngabo z’u Rwanda yamazemo imyaka itatu.

Amaze gusubira mu buzima busanzwe yasubiye mu mwuga wo kubaza anashinga urugo, abasha kwegeranya amafaranga yamufashije kwirihira muri ETO Muhima, aho yize iby’ubwubatsi, adahagaritse umwuga wo kubaza.

Kubera ko kuva akiri mutoya yari afite inzozi zo kuziga kaminuza, yarangije muri ETO Muhima akomereza muri ULK aho yize Sociology, hanyuma ariko noneho arangije kwiga ibyo kubaza arabireka, atangira umurimo wo gucuruza agikora na n’ubu.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu ataretse kwiga, akiyemeza kubijyamo nyuma y’imyaka 18 abyangiwe, agira ati “Nakundaga kwiga cyane, kandi byarananyoroheraga kuko nabyumvaga cyane. Aho nize hose ntabwo nigeze ncika intege cyangwa ngo numve bingoye n’ubwo nagiraga inshingano zindi.”

Yungamo ati “No kuba narabibujijwe narabikundaga, byanteraga ishyaka ryo kugira ngo nige ngeze ku rwego nifuzaga.”

Icyakora nanone n’ubwo yifuzaga kuba yakomeza akarenga ‘licence/bachelors’, inshingano afite zatumye arekera aho. Kuzagera kure ngo abyiteze ku bana be.

Ati “Abana banjye bariga, ntabwo bajya bantenguha, kandi bazi amateka nanyuzemo ku buryo babikora nk’abamporera.”

Aboneraho no gusaba abana kwirinda ibibarangaza, birimo kunywa ibiyobyabwenge ahubwo bagaharanira kwiga, kuko bo bafite amahirwe yo kuba mu gihugu kitagira abo giheza; hato batazasanga bari gushaka kwiga bashaje nk’uko na we byamugendekeye, n’ubwo we atari we wabyiteye.

Ubwo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 21 Mata 2024, Hon Mugesera ukomoka muri uwo Murenge yasabye ababyeyi kutigisha abana urwango, ahubwo bakabashyira mu ishuri bakiga, cyane cyane bakiga imyuga.

Yagize ati “Iminani yararangiye mwa babyeyi mwe! Abana banyu ntibazatungwa n’ubutaka mufite. Mubohereze kwiga bazanamenye uko batunganya ibibaya byacu babihinge kijyambere. Ikibaya cya Nyabarongo kirimo iki? Gihinzwe kijyambere Miliyoni 25 cyazitunga cyonyine! Ikibaya cy’Akagera kirimo iki? Bagihinga tukabaho!”

Romouard Mukwiye na we yunga mu rya Hon Mugesera agira ati “Ntabwo amasambu y’ababyeyi bacu cyangwa se andi twashaka yazatunga umuntu neza, atayatunganyije akurikije ikoranabuhanga rigezweho.”

Akomeza agira ati “Kwiga rero ni ngombwa, kugira ngo bige iryo koranabuhanga cyangwa se bige n’ibindi ariko bazakorane n’abize ikoranabuhanga mu kubyaza umusaruro ubutaka butoya Igihugu cyacu gifite.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Impore Mubyeyi Mukwiye,
Amateka y’igihugucyacu arashaririye Kandi gusharira kwayo Niko gusharirirwa kw’abayanyuzemo. Iyo umuntu yumvise ubuhamya nk’ubu bw’uwashaririwe uyu munsi tukaba tumuvomamo urukundo no kwiyubaka niho ahera yemeza ko ibyabaye byatewe n’umuyobozi bubi Kandi agahamya ko bitazongera ukundi kuko ubuyobozi dufite bubereye abanyarwanda twese.

Karama ya Runyinya ikwiye urwibutso ku rwego rw’igihugu kuko amate yayo arimo umwihariko wo kuba ariho haguye abatutsi benshi mu gihugu hose kuko abasaga 75,000 bahasize ubuzima ndetse abandi bakagwa mu nzira igana I Burundi bahunga,
hakagira n’undi mwihariko w’uburyo
abari abana muri abo bahiciwe bo bishwe bashyiriwe acide mu gikoma
Bapfa nabi cyane.

Karama tubikire abacu (Databukwe,Mabukwe, Baramu na Baramukazi banjye iyo nje kubasura ntahana amatsiko menshi nibaza uko mwasaga kuko nabuze n’agafoto na kamwe nibura 😭 gusa mwari beza gihamya ndayifite.Twibuke Twiyubaka

Chantal yanditse ku itariki ya: 28-04-2024  →  Musubize

Impore Mubyeyi Mukwiye,
Amateka y’igihugucyacu arashaririye Kandi gusharira kwayo Niko gusharirirwa kw’abayanyuzemo. Iyo umuntu yumvise ubuhamya nk’ubu bw’uwashaririwe uyu munsi tukaba tumuvomamo urukundo no kwiyubaka niho ahera yemeza ko ibyabaye byatewe n’umuyobozi bubi Kandi agahamya ko bitazongera ukundi kuko ubuyobozi dufite bubereye abanyarwanda twese.

Karama ya Runyinya ikwiye urwibutso ku rwego rw’igihugu kuko amate yayo arimo umwihariko wo kuba ariho haguye abatutsi benshi mu gihugu hose kuko abasaga 75,000 bahasize ubuzima ndetse abandi bakagwa mu nzira igana I Burundi bahunga,
hakagira n’undi mwihariko w’uburyo
abari abana muri abo bahiciwe bo bishwe bashyiriwe acide mu gikoma
Bapfa nabi cyane.

Karama tubikire abacu (Databukwe,Mabukwe, Baramu na Baramukazi banjye iyo nje kubasura ntahana amatsiko menshi nibaza uko mwasaga kuko nabuze n’agafoto na kamwe nibura 😭 gusa mwari beza gihamya ndayifite.Twibuke Twiyubaka

Chantal yanditse ku itariki ya: 28-04-2024  →  Musubize

Birakwiye koko ko urwibutso rwa Karama ya Runyinya ahiciwe Abatutsi barenga 75000 bakaba ari naho bashyingurwa, hashyirwa ku rwego rw’Igihugu nk’uko byifuzwa n’abaharokokeye ndetse na IBUKA ikaba ariko ibibona, kugirango rwigishe ababyiruka ayo mateka yatumye Nyaruguru yari Indashyikirwa mu bumwe iba n’indashyikirwa mu kwica Abatutsi benshi!

Ngaboyarubanda yanditse ku itariki ya: 25-04-2024  →  Musubize

Imana yarakoze gutuma Inkotanyi zibaho zigahagarika Jenoside ndetse zikaduha igihugu cyiza.
Karama ya Runyinya yo ibyahabereye ni nta magambo wabona ubivugamo. Ahantu hari hahungiye ibihumbi birenga 100 hakaba hashyinguye abarenga ibihumbi 75, abandi bakaba baragiye bicirwa mu nzira bahungiye i Burundi????

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 24-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka