Kevin Muhire ni we mukinnyi ufite ubunararibonye muri Rayon Sports: Umutoza Mette

Umutoza wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, Julien Mette, yavuze ko ashingiye ku bakinnyi ikipe ifite, badafite ubunararibonye mu gukina agahamya ko bafite byinshi byo kwiga usibye Kapiteni Kevin Muhire.

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette
Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette

Ibi uyu mutoza yabitangaj ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, ubwo Rayon Sports yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1, kuri sitade y’Akarere ka Bugesera.

Uyu mutoza yabanje kugaruka ku bibazo byugarije ikipe ya Rayon Sports, byiganjemo imvune ndetse n’uburwayi busanzwe butama ikipe itabona umusaruro ukwiye.

Yagize ati "Tumaze iminsi tutitwara neza kubera ibibazo by’imvune dufite mu ikipe, nk’ubu umupira wa mbere Mvuyekure Emmanuel (Manu) yakozeho yahise avunika, ibituma hari igihe umuntu ahita abaza Imana impamvu ibi biri kutubaho".

Emmanuel Mvuyekure araza yiyongera ku bandi bakinnyi bafite imvune barimo Kalisa Rashid, Prince Rudasingwa, Bugingo Hakim ndetse na Mitima Isaac, gusa umutoza wa Rayon Sports avuga ko ku mukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro bazakirwamo na Bugesera hari abakinnyi bazaba bagarutse barimo Kalisa Rashid.

Ati "Ku wa kabiri mu mukino wo kwishyuza n’ikipe ya Bugesera FC, hari abakinnyi tuzaba dufite nka Kalisa Rashid, Bugingo Hakim, Mvuyekure Emmanuel (Manu) ndetse na Prince Rudasingwa birashoboka ko yagaruka, gusa kuri Mitima Isaac biracyagoranye".

Kapiteni wa Rayon Sports ni we mukinnyi wenyine umutoza Julien Mette abona ko ari ku rwego rwiza
Kapiteni wa Rayon Sports ni we mukinnyi wenyine umutoza Julien Mette abona ko ari ku rwego rwiza

Julien Mette kandi avugako abafana ba Rayon Sports bafite impamvu yumvikana yo kutaboneka ku kibuga, kubera ko batari kubona ibyo bakunda kuruta ibindi birimo n’ibyishimo by’intsinzi, bituruka mu mipira y’imiterekano nk’iya Luvumbu cyangwa se penaliti za Ojera.

Yagize ati "Ni byo abafana bafite impamvu yo kutaboneka ku bibuga, kuko ntabwo bakibona imipira y’imiterekano (Coup Franc) ya Luvumbu, ntibakibona Penaliti za Ojera Joachim, gusa turabashishikariza kuza ku kibuga kuko dufite intego yo gutwara iki gikombe, tukajya muri CAF Confederation Cup".

Yongeyeho ko nyuma yo gutakaza abo bakinnyi, bagize abakinnyi benshi batari ku rwego rwiza ndetse kandi badafite ubunararibonye mu kibuga, usibye Kevin Muhire.

Ati "Abakinnyi dufite ntabwo ari beza cyane, mu by’ukuri nta nararibonye bafite usibye Kapiteni Kevin Muhire bose mu mitwe ubona ko bakiri abana bafite imbere heza gusa, ntiwabatuma ibikomeye birimo ibikombe muri uyu mwaka, akaba ari yo mpamvu dusaba ko abafana baza tugafatanya muri uru rugamba".

Ibi kandi bihura n’ibyo yari yatangaje tariki 18 Mata 2024, ubwo ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutsindwa na Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro umukino ubanza, avuga ko abakinnyi akinisha biganjemo abasimbura, ku buryo bisaba kugira byinshi bihinduka mu mutwe wabo kugira ngo bashobore gutanga umusaruro.

Abakinnyi ba Rayon Sports FC
Abakinnyi ba Rayon Sports FC

Rayon Sports iragaruka mu kibuga kuri uyu wa kabiri, tariki 23 Mata 2024, ihura na Bugesera FC mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro, umukino uzabera kuri sitade y’Akarere, aho Rayon Sports izaba isabwa gutsinda ikipe ya Bugesera ku kinyuranyo cy’ibitego 2, kuko umukino ubanza Bugesera yatsinze Rayon 1-0 nyamara yari yasuye Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka