“Ku bitare bya Mpushi” hatitaweho amateka yaho yasibangana

Abaturage bo muri Kamonyi bifuza ko “Ku bitare bya Mpushi” aho umwami Ruganzu II Ndoli yanyuze hatunganywa hakaba ahantu ndangamateka.

Ku Bitare bya Mpushi muri Kamonyi hari amateka kuburyo hatabungabunzwe ayo mateka yasibangana
Ku Bitare bya Mpushi muri Kamonyi hari amateka kuburyo hatabungabunzwe ayo mateka yasibangana

Abazi amateka yo “Ku bitare bya Mpushi” bahamya ko ubwo umwami Ruganzu II Ndoli yahanyuraga yahasize ibimenyetso birimo igisoro, ikibumbiro, amajanja y’imbwa ze, intebe yicaragaho, ikinono cy’inka, n’aho bashyiraga ingobyi y’umwami.

Ariko kuri ubu iyo uhageze usanga ibyo bimenyetso byaratangiye kwangirika ku buryo hatitaweho byasibangana burundu.

Mukezangango Aaron, umusaza ufite imyaka 85 avuga ko yavutse bavuga ko ibyo bimenyetso byangizwa n’abahakoze umuhanda bajya gucukura amabuye kuri ibyo bitare.

Agira ati “Tukiri abana, hari ikibumbiro, natwe iyo twajyaga kuragira, nicyo twashoragamo inka zacu, ariko ubu abahakoze umuhanda barabisibye.”

Ku bitare bya Mpushi hari igisoro cyahasizwe n'umwami Ruganzu II Ndoli ubwo yahanyuraga ariko cyatangiye gusibangana
Ku bitare bya Mpushi hari igisoro cyahasizwe n’umwami Ruganzu II Ndoli ubwo yahanyuraga ariko cyatangiye gusibangana

Ibitare bya Mpushi biherereye mu Kagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira, mu bilometero 10, uvuye aho imodoka zihagarara ku Kivumu ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Huye.

Ni ahantu hejuru y’umusozi hari ibibuye binini (ibitare) bifite ubutumburuke burebure. Ngo hari abazungu bahakorera siporo yo kuzamuka ku migozi.

Ku bitare bya Mpushi hari ikibumbiro cyahasizwe n'umwami Ruganzu II Ndoli ubwo yahanyuraga
Ku bitare bya Mpushi hari ikibumbiro cyahasizwe n’umwami Ruganzu II Ndoli ubwo yahanyuraga

Abahatuye bifuza ko aho hantu hatunganywa, hakubakwa kuburyo haba ahantu ndangamateka abantu batandukanye bakajya baza kuhasura; nkuko Rudasingwa Francois abivuga.

Agira ati “Abazungu bahaje kuva mbere. Kubera amateka yaho, twumvaga ubuyobozi cyangwa abashoramari bahatunganya hakitabwaho ku buryo hajya hakorerwa ubukerarugendo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Bahizi Emmanuel atangaza ko ku “Bitare bya Mpushi” ari hamwe mu hantu nyaburanga akarere keretse ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kugira ngo bazafatanye kuhitaho no kubungabunga amateka yaho.

Agira ati “Muri gahunda ya RDB yo guteza imbere ubukerarugendo mu gace k’amajyepfo bise “South corridor”, na biriya Bitare twarabiberetse.

Ubu harimo gukorwa inyigo y’icyahakorerwa. Ubwo nyuma y’inyigo nibwo tuzamenya umushinga twahakorera.”

Ku Bitare bya Mpushi ni ahantu hirengeye kuburyo ngo hari n'abajya kuhasengera
Ku Bitare bya Mpushi ni ahantu hirengeye kuburyo ngo hari n’abajya kuhasengera

Kuri ubu ubuyobozi bwahagaritse abahacukuraga amabuye yo kubaka, ndetse bukangurira n’abaturage kuhabungabunga bakirinda gukora ibikorwa byahangiza.

Ku “Bitare bya Mpushi” uretse abazungu bajya kubikoreraho siporo, hari n’abakristo bajya kuhasengera.

Ibitare bya Mpushi nabyo bifite ubutumburuke
Ibitare bya Mpushi nabyo bifite ubutumburuke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kubungabunga ibikorwa bya mateka murwanda rwacu nkabaturage birakwiye ko twunva icyo bita umurage wacu wasizwe na ba kurambere

Niyonkuru Erick yanditse ku itariki ya: 18-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka