Abazitabira iserukiramuco ry’imbyino gakondo bazazimanirwa ikigage n’urwagwa

Abakunzi b’imbyino n’indirimbo gakondo n’abanya-Musanze by’umwihariko ntibazicwa n’irungu kuko mu Karere ka Musanze hagiye kubera iserukiramuco ry’izo mbyino.

Iri serukiramuco ryiswe "Kaci Kaci" nka kimwe mu biranga indamukanyo y'Amajyaruguru
Iri serukiramuco ryiswe "Kaci Kaci" nka kimwe mu biranga indamukanyo y’Amajyaruguru

Iryo serukiramuco ry’imbyino gakondo z’abahanzi bo mu Rwanda ryiswe “Kaci Kaci” rizabera muri ako karere ku wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017.

Biteganyijwe ko muri iryo serukiramuco hakazanerekanwa bimwe mu bikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bikorwa mu Rwanda cyane cyane ibikorerwa mu Karere ka Musanze.

Hazamurikwa kandi umwimerere w’ikigage n’urwagwa n’ururimi rw’abanya-Musan ndetse ngo abazaryitabira bazigishwa no kumasha.

Ni igikorwa kizagaragaramo abahanzi bo mu Rwanda barimo Mani Martin, Patrick Nyamitari, Andy Bumuntu, Jules Sentore, Yemba Voice, Eric 1key, Peace Jolis, Moyize n’abandi.

Sibomana Alexandre, umwe mu bategura icyo gitaramo avuga ko bashatse kongera kwereka Abanyarwanda bumwe mu bukungu utasanga ahandi buri mu mu muco w’u Rwanda.

Ni n’umwanya ngo wo gukangurira abakiri bato gukura bakunda umuziki gakondo w’u Rwanda n’ibikorerwa mu Rwanda.

Agira ati “Dufite ubukungu bwinshi duhishe mu muco wacu, turashaka kubwereka isi yose n’abato bityo bakurane ubwo buryohe bw’umwimerere w’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko hatumiwe abanyamuziki bazwiho umuziki w’umwimerere ufite aho uhuriye n’umuco nyarwanda.

Ati “Twatumiye abahanzi b’abahanga hano mu Rwanda bafite umwimerere w’umuco nyarwanda baririmba inyumva nkubone (Live) ku buryo twizera ko umuntu wese ukunda umwimerere mu buhanzi bw’u Rwanda azaba ari i Musanze.”

Biteganyijwe ko muri iki gikorwa ngarukamwaka hazabanza kwerekanwa ibikorerwa muri Musanze no mu Rwanda muri rusange, higishwe uko bamasha (kurasa) hakurikireho igitaramo cy’amatorero n’abahanzi no gusabana banywa ikigage n’urwagwa kugeza mu gicuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka