Umusaza wabanye n’umugabekazi Kankazi arasobanura uko yabanaga na rubanda

Runyange ni umusaza usheshe akanguhe uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko, avuga ko azi byinshi ku muganekazi Kankazi; nyina w’umwami Mutara III Rudahigwa kuko yamubereye umugaragu igihe kinini.

Uyu musaza utuye mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga ahari hanatuye umugabekazi Kankazi Ladegonde, avuga ko kuva akiri muto yari umugaragu w’umugabekazi nyina w’umwami Rudahigwa.

Ati: “Nyuma y’uko Umwami Rudahigwa yima ingoma [1931] Umugabekazi Kankazi yahise aza gutura aha i Shyogwe, nanjye naje kumumenya neza nyuma mbaye umugaragu we ariko yari imfura!”

Uyu musaza avuga ko yakoraga mu ikusanyirizo ry’amata rya Kankazi ryari aho i Shyogwe. Aho Umugabekazi Kankazi yari atuye ni ahitwaga ku Karubanda i Shyogwe, aha yari atuye ni ahantu harambuye, kuri ubu aho urugo rwe rwari ruri hari ikibuga cy’umupira w’amaguru.

Umugabekazi Kankazi ngo yakundwaga na Rubanda.
Umugabekazi Kankazi ngo yakundwaga na Rubanda.

Umusaza Runyange avuga ko Umugabekazi Kankazi yabanaga na murumuna we witwaga Kabanyana. Avuga ko abaturage b’i Shyogwe bamukundaga cyane kubera imico ye n’uko yabakiraga.

Ati: “yari abanye n’abaturage b’i Shyogwe neza, ntawe yakuraga kandi abaturage b’i Shyogwe, abavuye mu Bugoye n’ahandi niho bazanaga amaturo. Umunyeshyogwe yari amarewe neza ku gihe cya Kankazi”.

Runyange avuga ko yasanze se umubyara nawe yarakoraga kwa Kankazi, nawe abyiruka ariho ajya gukora. Byagezeho se aza kurwara aramugara maze Kankazi n’umwami Rudahigwa ngo bababazwa n’uko umugaragu wabo yamugaye.

Runyange ati: “ibaze ko Rudahigwa ubwe yanyihereye impapuro zo kwiruka mu baganga ngo mvuze data! Maze kumuvuza Kankazi arongera arampamagara ngo nsubire ku kazi mu nzu y’amata”.

Icyo avuga amwibukaho ni uko mbere y’uko umuhungu we Umwami Rudahigwa amugurira imodoka, Kankazi ngo yari afite abagaragu be bitwaga “imitarimba” bamuhekaga.

Aho Umugabekazi yari atuye hazongera hubakwe habe ingora ndangamateka.
Aho Umugabekazi yari atuye hazongera hubakwe habe ingora ndangamateka.

Imodoka ya mbere umugabekazi yagendagamo yitwaga “byuki”, ishaje ngo bamuguriye indi.

Mu gihe Umwami Rudahigwa yatangaga itegeko ry’uko abatware bagabana n’abagaragu babo, uyu musaza Runyange nawe Umugabekazi Kankazi ngo yahise amuha inka amwemerera kujya kwikomereza ubundi buzima.

Umugabekazi ubwo yazaga gutura aha ngo yabaye umusurushefu (sous chef) wa Marangara ariko ashyiraho abo kumutwarira bitwaga “ibirongozi” bamugezaho raporo umunsi ku wundi.

Abazungu ngo nibo baje gukura Umugabekazi kuri uyu mwanya w’ubusurushefu kuko bahise bashyiraho uwitwaga Nagapfisi; uyu ariko ngo ntiyatinzeho kuko yabuze imisoro bagashyiraho uwitwaga Feredariko Mutimura.

Abazungu ngo bishyiriyeho abasurushefu babo, aba Kankazi barabirukana kuko ngo bumvaga batazashobora kubategeka ibyo bashaka byose.

Runyange kimwe n’abandi bagaragu ba Kankazi bameneshejwe n’abazungu nyuma bumva ngo n’umugabekazi nawe yigiriye muri Congo. Umwe mu bajyanye na Kankazi barimo uwari umushoferi we Arias Nkubito mwene Rwabukambizwa.

Ku musozi uzwi nko ku Karubanda, ahari inzu ya Kankazi biteganijwe ko hazubakwa inzu ndangamurage y’u Rwanda kuko uyu mugabekazi yakoze amateka mu gihugu cyane ko n’umuhungu we bayoboranaga Mutara Rudahigwa ari mu ntwari z’u Rwanda.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

murakozecyanekutumenyeshaiyonkuruyo?

byiringiro yanditse ku itariki ya: 6-03-2024  →  Musubize

Muraho?ngewe nkomoka kurimurumuna wumugabekazi kankazi witwaga NYANKA Regina akaba yariyarabyaye abana batatu,abahungu babiri numukobwumwe ariwe nkomokaho witwaga Pascassia Mukabunyereri.igitumye nandika nagirango menye nimba haruwabuzi ababa bakomoka kuri NYANKA Regina bandi bakomoka kurabobasore babiri(MURASASANDI na SIRIDIO).

Umulisa Tania yanditse ku itariki ya: 23-12-2019  →  Musubize

Good evening my request is I want to know the historical background of my name Kankazi I would like some translations in both kinyarwanda and English for more understanding the whole story & i love my name so much thank you

Kankazi Odeta yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Ndabiginze Nijya Muganira Nabo Basaza Mujye Mukora Vidiyo Natwe Tumenye Abobasaza? Murakoze

Sitivini Tumusime yanditse ku itariki ya: 1-12-2015  →  Musubize

Nonese umugabekazi kankazi , we yashyinguwe hehe
Muri Congo cg?

nkusi yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Umugabekazi yashyinguwe mu gihugu cy’u Burundi.

Karera celestin yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Karaha ibyo uvuga ntubizi! Umugabekazi yabaga ari umupfakazi! Menya gutandukanya umwamikazi n’umugabekazi! Ikindi kandi si byiza kubona ibintu byose mu bitsina. Urakoze gukizwa no kwakira agakiza.

gido yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

Sogokuruza wanjye yitwaga Sekabumba yabaye kwa kankazi igihe kirekire akurwa na Sogokuru Rwandema ,icyo nifuza rero uwampuza nuwo musaza akamvungurira ku mateka kuko abanjye bashaje ntayamenye neza kuko nari nkiri muto

Fred yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Uyuse niwe kankazi umuze nkumugabo

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

Muzamubaze n’uwajyaga arongora umugabekazi Umwami adahari ariko?

karaha yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka