Sena irasaba ko amateka ya Rukara yakwandikwa ataribagirana

Sena y’u Rwanda irasaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kwandika amateka ya Rukara rwa Bishingwe kugira ngo atazibagirana.

Komisiyio ya Sena y’u Rwanda y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ivuga ko amateka ya Rukara rwa Bishingwe afitiye u Rwanda akamaro ku buryo yanakwinjiza amafaranga aramutse yanditswe kandi n’aho Rukara yari atuye hakabungabungwa ku buryo abakerarugendo bajya kuhasura.

Senateri Prof. Chrisologue Karangwa asaba ko amateka ya Rukara rwa Bishingwe yakwandikwa.
Senateri Prof. Chrisologue Karangwa asaba ko amateka ya Rukara rwa Bishingwe yakwandikwa.

Rukara rwa Bishingwe, ukomoka mu Gahunga k’Abarashi ho mu Murenge wa Gahunga azwiho kuba yarishe umuzungu, yanze ko amusuzugura bikarangira na we bamumanitse, bakamwica.

Ubwo iyo Komisiyo ya Sena yasuraga Akarere ka Burera tariki ya 20 Mata 2016, yavuze ko abantu batandukanye bumva Rukara rwa Bishingwe ariko batazi neza amateka ye kandi bari bakwiye kuyamenya.

Aba basenateri bavuga ko mu kwandika ayo mateka hakwifashishwa umugabo Ndagijimana Yuvenali, umwuzukuru wa Rukara.

Senateri Prof Karangwa Chrisologue, umwe mu bagize iyo Komisiyo, avuga ko uwo mugabo arimo gusaza. Ngo ni byiza ko ayo mateka bayamuvomamo atarasaza. Agira ati “Afite amateka y’umuryango we ariko ntabwo turayamuvanamo.”

Ndagijimana Yuvenali, umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, yifuza ko aho Rukara yavukiye hajya ishusho ye cyangwa ikindi kimenyetso kihagaragaza.
Ndagijimana Yuvenali, umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, yifuza ko aho Rukara yavukiye hajya ishusho ye cyangwa ikindi kimenyetso kihagaragaza.

Akomeza avuga ko ayo mateka yakwandikwa mu bitabo ndetse no ku dupapuro twabugenewe (Depliants) ku buryo abasura Akarere ka Burera bajya badutwara bakadusoma bakayamenya byimbitse.

Agira ati “Mukaba mwambwira muti ‘mu Gahunga kwa Rukara rwa Bishingwe mu magambo make dore icyahabereye’. Nava na hano ku karere njya kuhareba nkagenda niteguye.”

Ndagijimana we yifuza ko ku muhanda Gahunga-Kinigi, ujya aho Rukara rwa Bishingwe avuka, hashyirwa ishusho ye cyangwa ikindi kimenyetso kibigaragaraza.

Agira ati “Kubera ko twe tubitekereza nta mikoro dufite yo kubikora, twagombye guhabwa nk’ishusho iri hafi y’umuryango we, ugahabwa nk’inzu (y’amateka ya Rukara).”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, avuga ko bafite gahunda yo gutunganya ahantu h’amateka hari muri ako karere, bandika n’amateka yaho.

Usibye kwa Rukara hari kandi kwa Basebya ba Nyirantwari mu gishanga cya Rugezi ndetse no mu Bivumu bya Butaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuvuga byo Turabizi ikibazo ni ugukora ibyavuzwe

Alias mwaramu yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka