Aba bakecuru umwe yitwa Ntakavuro Elizabeth ufite imyaka 68 akaba ariwe mugore mukuru undi akitwa Nyirambere Rose ufite imyaka 54, bose batangaza ko babanye neza kandi mu mutuzo.
Ntakavuro ati “tubanye neza kandi numva ntacyo antwaye iyo ansuye turaganira kandi tugaseka rwose”.
Mukeba we Nyirambere nawe yemeza ko Ntakavuro babanye neza ku buryo abaturanyi babibazaho kuko ngo akenshi bakunda kuba bari kumwe haba mu rusengero ndetse n’ahandi.
Umugabo wabo yitabye Imana mu mwaka wa 1999 basigarana isambu bahingamo bombi kandi nta mwiryane ubaranga kuko basaranganya.
Abenshi bavuga ko batangiye kubana neza ari uko umugabo wabo apfuye ariko bo bavuga ko akinariho nta mashyari bagiraga kuko umugabo wabo yabafataga neza ntabasumbanye, ari nayo ntandaro yo kudashyamirana kuko ngo n’iyo umugabo yashakaga gutembera bajyanaga bose.
Uretse umugore muto usigaranye umwana w’imyaka 25, aba bakecuru bombi ntibagize amahirwe yo kugumana n’abana babo kuko bapfuye.
Uretse kuba bari basangiye umugabo baranaturanye kuko hagati y’urugo n’urundi nta kirometero kimwe kirimo bakaba batunzwe n’ubuhinzi kuko korora byabananiye kubera imbaraga nke.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umvako arabakecurunyine kuva kumyaka40 wenda gusubiza hejuru byapfa gukunda,ariko 35years barara bicanye