Rudoviko Sagatwa wabatijwe bwa mbere muri ADEPR aracyariho

Pasiteri Rudoviko Sagatwa wabatijwe bwa mbere mu Rwanda mu itorero rya ADPR tariki 31/12/1943 akanaritangiza ku mugaragaro mu cyahoze ari Cyangugu, aracyari muzima.

Uyu mukambwe w’imyaka 104, yatangarije Kigalitoday ko ariwe Imana yanyuzeho mu Rwanda kugira ngo abantu babashe kuyemera. Avuga ko byari bigoye kuzana irindi dini kuko idini rya Gaturika ariryo ryari rizwi gusa.

Pasiteri Sagatwa wabatijwe bwa mbere muri ADPR.
Pasiteri Sagatwa wabatijwe bwa mbere muri ADPR.

Iyo ikaba impamvu baterwaga amabuye aho bageze hose kuvuga iby’Imana, kuko babitaga amashitani, nk’uko Sagatwa yakomeje abitangaza.

Uyu mupasitori yabatijwe n’umumisiyoneri Alvar Lindskog wo mu gihugu cya Suwede, nyuma haza kubatizwa abandi bagera ku munani iryo torero riba ritangiye mu Rwanda gutyo.

Ku buzima bwe busanzwe, Pasitori Sagatwa agaragaza integer nke kubera izabukuru, aho atacyumva neza, ntabone ndetse ntabashe no guhaguruka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Mwatubonera amwe mu madisikuru y’uyu musaza
Ko twamwigiraho byinshi twe turi kubyirukira mu itorero murakoze

Janvierkaburame yanditse ku itariki ya: 29-07-2019  →  Musubize

Mwatubonera amwe mu madisikuru y’uyu musaza
Ko twamwigiraho byinshi twe turi kubyirukira mu itorero murakoze

Janvierkaburame yanditse ku itariki ya: 29-07-2019  →  Musubize

Mbega umukozi wimana nyakuri!!!imana ikomeze imuhe amahoro iwayo murugaga rwa abatagatifujwe.apapastol ndetse na abapadiri bamwigireho rwose.kandi natwe inamaze asize kwisi tuzagera ikirenge muke.

HABUMUREMYI SILAS yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

IMANA IZAMURENGERE KANDI IZABANE NAWE MUBIHE BYOSE

MUTUNGIREHE SAMUEL yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

pastor sagatwa ludoviko.yabaye intangarugero muri byose .IMANA ikomeze imuhe iruhuko ridashyira.

uwitugeneye alice yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

IMANA ikomeze imwishimire kd nta bwo tuzamwibagirwa.

uwitugeneye alice yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

uyu musaza yitwaye neza.IMANA YO MWIJURU imuhe imigisha

Uwitugeneye Alice yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

ADPR.YATANGIRIYEHE

VAINQUER,OLIVIE yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

uyu numusaza wintangarugero muri societe ikibabaje nuko yaje kwitaba Imana le 28/12/2012.RIP SAGATWA LUDOVIC

CHE yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

uyu musaza yakagombye kujya yitabazwa mugukemura ibibazo by’amatorero yahindutse isibaniro ry’inambara

evangelist Claude yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

mbega umusaza unshimishije; none se yabatirjwe nuyu mu missionnaire we ari mu rihe dini ubwo si catholik? ko ariyo yari ihari gusa?

lissa yanditse ku itariki ya: 23-10-2012  →  Musubize

uyu mukozi wa nyagasani aranezereje.muzadushakire amakuru arambuye kuri we.adepr ikomeze isege

nsaguye buja yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka