Muhanga: Ikigo cyacumbitsemo Leta y’abatabazi gikwiye kubakwamo inzu y’amateka

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubumenyi abakozi (RMI) kiri i Murambi ho mu karere ka Muhanga kiratangaza ko bashobora kuzakusanya amateka yo kuri uyu musozi wa Murambi akajya hamwe kuburyo yabungwabungwa ndetse akajya anakurura ba mukerarugendo.

Uyu musozi by’umwihariko muri iki kigo hazwi kuba harahungiye “Leta y’Abatabazi” yari iyobowe n’uwahoze ari umukuru w’igihugu Theodore Sindikubwabo ndetse na Yohani Kambanda nka Minisitiri w’intebe.

Abari kuri uyu musozi bagaragaza ko iyi guverinoma yahungiye kuri uyu musozi mu mwaka w’1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zageraga mu mujyi wa Kigali.

Bimwe mu bihari bigaragaza amateka yabereye kuri uyu musozi ni imodoka yahoze igendamo Perezida Sindikubwabo iri muri iki kigo cya RMI yaba yararashwe mu gihe cy’intambara hagati y’ingabo zatsinzwe n’iza FPR Inkotanyi.

Imodoka ya Sindikubwabo yarashwe mu ntambara.
Imodoka ya Sindikubwabo yarashwe mu ntambara.

Muri iki kigo iyo uhageze werekwa inzu yari icumbitsemo perezida n’umuryango we ndetse n’aho minisitiri Kambanda n’umuryango we bari bacumbitse. Kambanda yakatiwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha muri Tanzaniya kubera uruhare rwe muri Jenoside.

Umuyobozi mukuru wa RMI, Wellars Gasamagera, avuga ko andi mateka adakwiye kwibagirana ari akomoka y’izina rya “Murambi,” riri henshi mu gihugu, naho kugirango batandukanya iyi Murambi n’izindi bayitaga “murambi y’Abatanazi”.

Gasamagera avuga ko Murambi y’Abatanazi yabagaho abantu batanagaga imyambi y’ingabo z’umwami ngo ni naho abari bashinzwe uyu muhango bazaga gukura imyambi.

Uyu muyobozi avuga ko bafatanije n’intara y’Amajyepfo ndetse n’akarere ka Muhanga, biyemeje gushaka uburyo bateza imbere amateka yabereye muri iki gice cy’igihugu. Aha bakaba bavuga ko bazahubaka inzu igaragara izashyirwamo aya mateka yose.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye ndumva iyo nzu yubatswe yazafasha amateka kubazakurira generation yacu aha ndavuga abana bazakomoka kubanyarwanda buriho uy’umunsi wa none mu rwego rwokumenya uwishe inzira karengane bene kariya kageni bityo bibahe imbaraga zokwanga ikibi( ubugwari) nokutibagirwa kohari bamwe mubanyarwanda babaye ibigwari bakarya abobaribasangiye byinshi ntacyo bapfa. nuko baharanire kuzasiga inkurunziza imusozi ntibagire ubugwari nkubwaranze abo bakurambere.Ahubwo izo nzu zubakwe namwe mumafoto yababikoze ashyirwemo pe

Thomson yanditse ku itariki ya: 7-07-2015  →  Musubize

Mwayihubaka mwabireka ntabwo numva umumaro wo kubakira abicanyi urwibutso, ibyo bakoze usibye imana yonyine izabibabaza, ntawundi wagatekereje kubashyiriraho urwibutso rwaho bayoboreye ubwicanyi.ayo mafaranga hali ibindi yagakoze.ayo mafaranga ahubwo yakadufashije mukuvugurura inzibutso za genocide.

gerard yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka