Gukunda igihugu bigomba kuba umuco mu rubyiruko -SSP Teddy Ruyenzi

Umuyobozi w’Ishami ryerekeranye n’ibya Politiki no kwimakaza Uburere Mboneragihugu muri Polisi y’igihugu, SSP Teddy Ruyenzi, asaba urubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, no kubungabunga umutekano wacyo.

SSP Ruyenzi, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ihuriro ry’urubyiruko rwayoboye amakaminuza, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2015 yabibukije ko bagomba gukunda igihugu batera ikirenge mu cya bakuru babo bakibohoye.

SSP Theddy Ruyenzi asaba abigeze kuyoboraho abanyeshuri mu makaminuza kurangwa n'umuco wo gukunda igihugu.
SSP Theddy Ruyenzi asaba abigeze kuyoboraho abanyeshuri mu makaminuza kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu.

Yagize ati “Gukunda igihugu ni ugukunda abagituye, kimwe mu byaranze urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mwaka wa 1990, ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi,ubu rukaba rukomereje ku rugamba rw’iterambere ndetse no kubungabunga umutekano w’ Igihugu’’.

Uyu muyobozi asaba urubyiruko gusigasira ibyagezweho, baba ijisho rya bagenzi babo, barwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, batirengagije icuruzwa ry’abana rigezweho, kugirango urubyiruko rwagize uruhare mu gusenya igihugu, ruhindure amateka ahubwo rube umusingi w’iterambere rihamye ryacyo.

Uru rubyiruko ruri mu ihuriro ry’urubyiruko rwayoboye abanyeshuri muri za Kaminuza zitandukanye zigenga cyangwa iza Leta mu Rwanda ngo rufite intego yo guhuriza hamwe imbaraga rukubaka igihugu mu nzego zose, bose hamwe bagamije guteza imbere umuco wo gukunda igihugu mu bakiri bato.

Kagame Geoffrey, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Urubyiruko rukunda Igihugu (Patriotic Youth of Rwanda).
Kagame Geoffrey, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Urubyiruko rukunda Igihugu (Patriotic Youth of Rwanda).

Iri huriro ry’urubyiruko ryatangiye mu mwaka wa 2014, kuri ubu rigizwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi bibiri, aho mu minsi ya vuba bateganya kugira ababahagarariye kuva ku rwego rw’akagari, nk’uko bitangazwa na Kagame Geoffrey urihagarariye.

Kagame Geoffrey avuga ko igitekerezo cyo gushinga iri huriro bise’’ Patriotic Youth of Rwanda’’ bakigize ubwo bari mu ngando i Nkumba muri Musanze, ngo bagasanga byaba byiza hashyizweho gahunda zajya zibahuza nk’abantu bigeze kuyobora abandi muri za Kaminuza, bakarebera hamwe icyateza imbere amahoro arambye n’ umutekano w’Abanyarwanda mu nzego zose.

Umwe mu mihigo uru rubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ‘Patriotic Youth of Rwanda’ rwihaye, ni ukuzasura ahantu nyaburanga hose mu gihugu nk’uko Kagame Geoffrey akomeza abitangaza, rukahubaka inkuta zizaba zanditseho amahame y’intore n’indangagaciro z’Abanyarwanda, kugirango abahasura, baba abato ndetse n’abakuru, bajye bahigira amateka y’igihugu, ariko banahakure indagaciro zo gukunda igihugu no kukitangira.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka