Mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda bagiraga imigenzo ikomeye yo “kwirabura no kwera” yabafashaga kwakira urupfu rw’uwabo, ikanabafasha kudaheranwa n’agahinda.
Sena y’u Rwanda irasaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kwandika amateka ya Rukara rwa Bishingwe kugira ngo atazibagirana.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Ntango mu Murenge wa Nyabitekeri buravuga ko bwatangiye ubukangurambaga ngo umuco wo gutanga isake uhaba ucike burundu.
Bamwe mu baturiye umusozi wa Huye bavuga ko bajya bumva amateka yo mu bisi byawo kwa Nyagakecuru, ariko ngo ntibarajyayo.
Abatuye Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi bavuga ko batiyumvisha uburyo byemejwe ko igiti kizwi nk’Imana y’abagore kigiye gutemwa.
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi, Innocent Nizeyimana, yamuritse igitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni yise “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo.”
Minisiteri y’Umuco yateguye umushinga w’itegeko rijyanye no kwandikisha umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo mu rwego rwo gusigasira amateka y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko bugiye gusana inyubako yafungiwemo umwami Yuhi V Musinga hagamijwe kugirango ibimenyetso by’amateka bitibagirana.
Umwanditsi Nizeyimana tariki ya 14 Kanama 2015 yamurikiye Abanyarubavu igitabo “Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo” gikubiyemo amateka y’u Rwanda.
Abashinzwe gutora abarinzi b’igihango batangaza ko bizeye ko hari byinshi abakibyiruka bazigira ku bazatorwa, bikazatuma bakurana umuco Nyarwanda no gukunda igihugu nk’uko byahozeho kera.
Umuyobozi w’Ishami ryerekeranye n’ibya Politiki no kwimakaza Uburere Mboneragihugu muri Polisi y’igihugu, SSP Teddy Ruyenzi, asaba urubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, no kubungabunga umutekano wacyo.
Nk’uko twabibasezeranyije mu nkuru yacu yo ku wa 09 Mata 2015, muri iki gice cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tugiye kwibanda ku butwari bamwe mu batutsi bagize mu kurwanaho ndetse na bamwe mu bagerageje kwifatanya na bo babafasha cyangwa babahisha. Iby’aya mateka tubikesha ahanini ubuhamya bwa bamwe mu (...)
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twazahajwe cyane na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Aka karere ubu gafite inzibutso 7 zose hamwe, zibitse imibiri y’abantu ibihumbi 42 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri aka karere, abatutsi 2200 ni bo bonyine babashije kurokoka.
Dr Rutangarwamaboko Modeste , Umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco akaba ari n’ inzobere mu muco, amateka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko ubushingiye ku myumvire, imyitwarire, imitekerereze ndetse n’imyitwarire, muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (...)
Santere ya “Ndabanyurahe” iri mu Kagari ka Kanyamwumba mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze, uyinyuramo ugana mu Murenge wa Kinigi uhana imbibi na Pariki y’Ibirunga.
Mu gihe abagore bamwe na bamwe basangiye umugabo bakunze kurebana ay’ingwe, mu kagari ka Muyira, umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro hari abakecuru babiri bashatse umugabo umwe ariko babanye neza kandi barasabana.
Impuguke mu muco w’u Rwanda n’amateka yarwo, akaba n’Umujyanama mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Straton, arasaba Abanyarwanda bose guha agaciro umuganura kuko ari ipfundo ryo kwimakaza ubumwe, ibyishimo no gukunda umurimo uteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.
Aho umwami Mibambwe wa III Sentabyo yabaye i Mbilima na Matovu hagati yo mwaka wa 1741 na 1746, haracyagaragara bimwe mubiti yaba ibyari ku marembo n’ibindi byari uruzitiro.
Abakomoka mu muryango wa Rukara rwa Bishingwe batuye mu mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, basaba ko mu gace Rukara rwa Bishingwe akomokamo hakubakwa inzu cyangwa hagashyirwa ikindi kimenyetso kigaragaza amateka y’uyu mugabo.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubumenyi abakozi (RMI) kiri i Murambi ho mu karere ka Muhanga kiratangaza ko bashobora kuzakusanya amateka yo kuri uyu musozi wa Murambi akajya hamwe kuburyo yabungwabungwa ndetse akajya anakurura ba mukerarugendo.
Umuhamirizo ni umudiho w’intore wamamaye mu Rwanda ndetse ukaba kimwe mu bikunze gususurutsa abantu. Iyo ubonye Intore Zihamiriza wibaza uwagize igitekerezo cyo guhimba ubwo bwoko bw’umudiho.
Runyange ni umusaza usheshe akanguhe uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko, avuga ko azi byinshi ku muganekazi Kankazi; nyina w’umwami Mutara III Rudahigwa kuko yamubereye umugaragu igihe kinini.
Umusaza w’imyaka 99 y’amavuko, Pascal Gashara utuye mu mudugudu wa Julu mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gihinga ho mu karere ka Kamonyi avuga ko yari afite umuvandimwe we wagizwe Umututsi we n’abandi bavandimwe babo bose bagasigara ari Abahutu.
Umusaza Ntibazirikana Venant utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, avuga ko mu bintu yibuka cyane bikamushimisha byabaye akiri umusore ari uko yabonye imbona nkubone umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa ubwo yanyuraga mu gace yari atuyemo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butarangaza ko bwasuye ahari ubutaka bw’umwani Mibambwe Rutarindwa hanzwi ku izina ryo ku Rucunshu, bagasanga bwose bwaratuweho n’abaturage.
Muzehe Kalisa Rugano avuga ko ahazwi ku izina ryo mu Gakinjiro ho mu mujyi wa Kigali hiciwe inka nyinshi z’Abanyarwanda ubwo Ababirigi bakolonizaga u Rwanda. Izina Agakinjiro ngo ryaturutse ku ijambo ry’Igiswahili ryitwa “kukinja” bivuga kwica, rigasobanura aho inka zicirwaga.
U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo ku isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage, mu muhango wabereye ku musozi wa Rwesero kuri uyu wa Gatanu tariki 17/05/2013 ahubatswe inzu y’ubugeni n’ubuhanzi mu karere ka Nyanza.
Ibikoresho birimo amapine y’imodoka zakoreshejwe mu ntambara ya mbere y’isi, aho Abadage bari bakoronije u Rwanda bahanganaga n’Ababiligi bashakaga kubakuramo, byashyikirijwe ingoro ndangage y’u Rwanda ishami rya Kigali, iherereye ku Muhima.
Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais, aravuga ko iterambere ry’igihugu rigomba gushingira ku kwimakaza umuco w’igihugu, kuko umuco wirengagijwe nta terambere ryagerwaho.
Inzu umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, yabayemo iri ahitwa ku Bigega mu karere ka Nyanza irimo kuvugururwa kugira ngo ijyane n’uburyo bw’imyubakire igezweho ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyanza iherereyemo.