Rwanda: Gukodesha inzu mu madolari ntibyemewe ariko birakorwa

Mukamana Annonciata (izina twahinduye), acururiza inkweto mu Mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nka ‘Down Town’ kuva mu mwaka wa 2018. Avuga ko kuva icyo gihe yishyura ubukode bw’umuryango acururizamo mu madolari ya Amerika, kandi ko buri mwaka igiciro kizamuka bitewe n’agaciro k’idolari.

Abakorera mu nyubako ya Down Town mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bishyura ubukode mu madorali
Abakorera mu nyubako ya Down Town mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bishyura ubukode mu madorali

Mukamana yahishuriye Kigali Today ko agitangira gukodesha inzu, umuryango yawishyuraga amafaranga ibihumbi 600 mu manyarwanda, ubariye ku gaciro k’idolari muri uwo mwaka, yishyuraga amadolari ya Amerika hafi 690.

Kuri ubu, Mukamana avuga ko uwo muryango asigaye awishyura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe, wagereranya n’agaciro k’idolari ukabona ko awishyura amadolri ya Amerika arenga 770.

Mu rwego rwo kugira ngo ukodesha yoroherwe n’igiciro cy’ubukode, Mukamana avuga ko yashatse abandi bantu batatu bifatanya, hanyuma bakajya bamwishyura.

Ati “Ni ko bimeze, ushaka abandi bantu mufatanya bakajya bakwishyura, noneho nawe ukajya kwishyura abo mwagiranye amasezerano”.

Ibi ariko nanone bamwe mu bacuruzi bavuga ko birimo ubundi bucuruzi bubyihishe inyuma, aho umuntu udafite ikintu na kimwe acuruza, afata amafaranga menshi agakodesha inyubako cyangwa se imiryango myinshi mu nyubako runaka, hanyuma agashaka abantu bafite ubucuruzi bifuza kuyikoreramo akabaca amafaranga.

Ikibazo kibirimo ngo ni uko uyu wamaze kwishyura ubukode mu madolari, asigara yishyuza mu manyarwanda ariko agashyiraho ibiciro yishakiye, ibintu bishobora kubangamira ubucuruzi.

Ibi kandi binagira ingaruka ku baguzi, kuko umucuruzi wishyuye amafaranga menshi ku bukode agerageza kuzamura ibiciro by’ibyo acuruza kugira ngo ashake uko yagaruza ayo yatanze kandi yunguke.

Kwishyura ubukode mu madolari kandi hari n’abo byateye igihombo burundu, bamwe bahagarika ubucuruzi bakoraga.

Hari umucuruzi ucururiza mu nyubako ya Down Town mu Mujyi wa Kigali, wabwiye Kigali Today ko azi benshi bafunze imiryango barataha bitewe no kunanirwa kwishyura ubukode.

Uyu mucuruzi yaduhaye urugero rwa resitoro yakoreraga muri iyi nyubako mu muturirwa wa kabiri, ubu yafunze imiryango, bigakekwa ko bene yo basanze igiciro cy’ubukode gihanitse ugereranyije n’abakiriya babonaga.

Abakorera mu nyubako ya Down Town, bavuga ko amasezerano y’ubukode avugururwa buri myaka itatu, ariko buri mwaka habaho kongera igiciro cy’ubukode hagendewe ku gaciro k’idolari.

Kigali Today yanaganiriye na bamwe mu bakorera mu nyubako ya CHIC, na yo iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali. Bamwe mu bahakorera bavuga ko bishyura ubukode mu mafaranga y’u Rwanda, gusa hakaba n’abavuga ko bakodesha mu madolari ya Amerika.

Ibi kandi binemezwa n’ubuyobozi bw’iyi nyubako ya CHIC, buvuga ko ibigo binini cyane cyane iby’imari bihakorera ari byo gusa byishyura ubukode mu madolari, ariko abacuruzi basanzwe bakaba bishyura ubukode mu mafaranga y’u Rwanda.

Inyubako ya CHIC
Inyubako ya CHIC

Joseph Museruka uyobora CHIC, yavuze ko kuva aho Banki Nkuru y’u Rwanda itangiye amabwiriza ko abakodesha mu madolari bagoba kubihagarika, na bo babyumvise vuba, bakaba baratangiye kuvugurura amasezerano na bamwe mu bakiriya babo bishyuraga mu madolari.

Agira ati “Inyungu z’igihugu ziruta iz’umuntu ku giti cye! Natwe twarabyumvise, ndetse twatangiye kuvugurura amwe mu masezerano y’ubukode, ku buryo bitarenze ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka tuzatangira kubishyuza mu manyarwanda”.

Muri iyi nyubako ya CHIC kandi na ho havugwa iby’abantu bakodesha inyubako nta bucuruzi bafite, hanyuma bakazikodesha n’abandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi.

Iyi ngingo ariko ubuyobozi bwa CHIC burayihakana, bukavuga ko bugirana amasezerano n’abantu bagaragaza ibikorwa bazakorera aho bashaka gukodesha, bityo ko nta makuru ku bantu baba bakodesha inyubako badafite ubucuruzi.

Mu bihe bitandukanye, Banki Nkuru y’u Rwanda yagiye yumvikana igaragaza ko bidakwiye ko ubukode bw’inzu bwishyurwa mu mafaranga y’amanyamahanga, ivuga ko bitemewe kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.

Nko muri 2021, itariki 11 Ugushyingo , Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga ko gukodesha cyangwa gucururiza mu Rwanda ukishyuza mu madolari bitemewe.

Icyo gihe Rwangombwa yagize ati “Kwaka ubukode mu madolari birabujijwe, hari itangazo twatanze mu 2015 cyangwa 2016. Kugurisha ibintu mu madevize birabujijwe, kwaka ubukode mu madevize birabujijwe. Inzu nini zo dushobora kugeraho tukabihanangiriza ariko biragoye kuzamenya inzu imwe y’umuntu runaka. Ibyo ntabwo byemewe kandi birabujijwe”.

Ubusanzwe, itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda rivuga ko ifaranga ry’u Rwanda ari ryo rya mbere ryemewe gukoreshwa mu bwishyu ahantu hose ku butaka bw’u Rwanda.

N’ubwo iryo tegeko riteganya ibihano ku muntu wishyuza mu madorali, bigaragara ko hakiri bamwe bamwe mu bafite inzu z’ubucuruzi binangiye bakanga kurikurikiza, hakibazwa igituma badafatirwa ibihano.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko kuba hari abahitamo gucuruza no kwishyuza ubukode mu madevize nk’idolari, biterwa n’uko abenshi basigaye barangura mu mahanga bakanga kuzishyura igiciro cyo kuvunjisha igihe bazaba bagiye ku isoko mpuzamahanga.

Gusa ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, kuko bituma idolari ritangira gushakishwa cyane bityo bigatuma rihenda ugereranyije n’Ifaranga ry’u Rwanda bikariviramo guta agaciro.

BNR iteganya ko abishyura mu mafaranga y’amahanga ari abafite amahoteli, abacuruza amatike y’indege, abacururiza ku bibuga by’indege n’abakina imikino ya Casino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka