Iki giterane gitegurwa n’ Ihuriro ry’Abakirisito Baharanira Impinduka ya Gikiristo mu buzima bwa buri munsi CAMP (Christ Ambassadors in the Market Place) kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu i Kigali. Muri uyu mwaka hazibandwa ku insanganyamatsiko ivuga ngo “Reka umucyo wawe urabagirane.”
Uzatanga ubutumwa ni umwanditsi w’ibitabo n’umwigisha uturutse muri Amerika Rev Boniface Gitau, uzaba afatanyije n’inteko y’abahanga mu mirimo itandukanye, irimo abikorera, abakorera imiryango mpuzamahanga ndetse n’abakozi ba Leta.
Pasteri Jimmy Muyango ukuriye iryo huriro, ashimangira ko buri mukiristo asabwa kuba umunyu n’umucyo w’isi, akenerekana ko abakiristu bamara umwanya munini aho bakorera kurenza ahandi hantu hose. Bityo ko bakagombye kugaragaza Ubwami bw’Imana aho bakorera bitabangamiye akazi bakora.
Ihuriro ry’Abakiristu Baharanira Impinduka ya Gikiristo mu buzima bwa buri munsi (CAMP) rigamije ko buri wese wemera Yesu Kristo nk’ Umwami n’Umukiza we yagombye kunoza imikorere ye ku bw’iterambere ry’igihugu n’icyubahiro cy’Imana ndetse akabwiriza abo bakorana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|