Yafashwe apakiye amabalo 52 y’imyenda ya caguwa ya magendu

Mu rwego rwo kurwanya ibikorwa bya Magendu, Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), yafashe imodoka yo bwoko bwa Fuso yari ipakiye amabalo 52 y’imyenda ya caguwa ya magendu.

Yafashwe apakiye mu modoka amabalo 52 y'imyenda ya caguwa ya magendu
Yafashwe apakiye mu modoka amabalo 52 y’imyenda ya caguwa ya magendu

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko aya mabalo yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Ati “Iyi modoka yakoresheje amayeri ipakira amabalo hasi, hejuru irenzaho ibitunguru ariko kubera ko amakuru yari yatanzwe ko itwaye amabalo ya magendu ihita ifatwa”.

Uwari utwaye iyi modoka yagerageje gucika ariko abapolisi begereye iyo modoka, basanga ipakiye amabalo menshi y’imyenda ya magendu, irimo n’ibyangombwa bya nyirayo, ni ko guhita batangira kumushakisha ku bufatanye n’abaturage, aza gufatirwa mu Murenge wa Kanzenze wo mu Karere ka Rubavu ari na ho asanzwe atuye.

Akimara gufatwa yiyemereye ko iyo modoka ari iye, icyakora ahakana ko ari we wari uyirimo, ahubwo ko ari mugenzi we yari yayitije atagaragarije imyirondoro.

ACP Rutikanga avuga ko abakora ibikorwa byo kwinjiza magendu bakunze gukoresha inzira zitemewe, zirimo iz’abanyamaguru ndetse bamwe bagaca mu mazi bakoresheje ubwato.

Yunzemo ko kubera imbaraga n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye, tariki 15 Mata 2024 hafashwe umugore wo mu Karere ka Gicumbi, na we wari upakiye amabalo 8 y’imyenda ya caguwa mu modoka itwara abagenzi bu buryo bwa rusange, yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

ACP Rutikanga yibukije abakomeje kwijandika mu bucuruzi bwa magendu kimwe n’ibindi byaha, ko bakwiye kubicikaho bagakora ibyemewe n’amategeko, kuko bazakomeza gufatwa bagahanwa.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze, ibyo bafatanywe bishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na bo.

Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’Amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka