Ku nshuro ya kabiri, KT RADIO ya Kigali Today Ltd, yakoze Inkera y’Umwaka ikesha ijoro.
Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamamaye cyane mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo, yongeye gutaramira abakunzi be mu gitaramo yakoreye i Kigali, kuri uyu wa 27 Werurwe 2016.
Umuhanzi Cecile Kayirebwa agiye kongera gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo “Inganzo ya Kayirebwa” kizabera i Kigali muri Hotel Des Milles Collines, tariki 27 Werurwe 2016.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Werurwe 2016, Itorero Indangamuco za Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ryakoze igitaramo bise “Umurage w’Ijambo” cyizihiza isabukuru y’imyaka 20 rivutse.
Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, rigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze ryimakaza umuco nyarwanda mu mbyino n’indirimbo gakondo.
Bamwe mu basoje icyiciro cya mbere cy’ Itorero mu Karere ka Nyamasheke basabye ko ibiganiro biritangirwamo bya bitangwa mu buryo birambirana.
Guhera ku wa Gatanu, tariki ya 15 Mutarama 2016, mu Rwanda hazatangira iserukiramuco nyarwanda, rizagera mu ntara zose z’igihugu.
Ku nshuro ya gatandatu, mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranya Nyampinga (Miss) w’u Rwanda wa 2016 uzasimbura Kundwa Doriane.
Igitaramo cyiswe “ I Nyanza Twataramye” cyakesheje ijoro mu Karere ka Nyanza cyagaragaje ko i Nyanza ari ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda.
Umuhanzi Daniel Ngarukiye ababazwa no kuba ngo siporo iryamira umuco akavuga ko biramutse bitandukanyijwe ntibikomeze guhurira muri minisiteri imwe byatuma umuco witabwaho bityo na wo ukagirira akamaro abakora ibihangano by’umuco.
Bamwe mu basaza n’abakecuru batuye mu bice bitanduknaye byo mu Karere ka Gakenke basanga uko baganuraga bitandukanye cyane n’iby’ubu kuko mbere abana babanzaga kuganuza ababyeyi babo nyuma hakabaho guhura kw’imiryango n’inshuti ubundi bagasangira ku musaruro bagasabana ku buryo habaga ibyishyimo bidasanzwe kuri uwo munsi
Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwizeje ko buzakomeza kuba ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi, nk’uko bwabitangarije mu nkera y’imihigo ibanziriza umunsi w’umuganura yabereye mu mudugudu w’Akayange akagari ka Ndama umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 6 Kanama 2015.
Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo guha "Agaciro" no kwishimira ibyagezweho n’umusaruro w’ubutaka, Guverunoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), ifatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye, yateguye umunsi wo kwizihiza Umuganura. Ku rwego rw’igihugu uyu munsi uzizihirizwa mu Burasirazuba (...)
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu 3 Kamena 2015 yavuze ko minisiteri ayobora yashyize ingufu mu gukangurira Abanyarwanda Umuganura ndetse anahamya ko n’Abanyarwanda bari mu mahanga bazawizihiriza mu bihugu barimo.
Itoerero ingazo ngari ryari rihagarariye u Rwanda ryasusurukije bikomeye abari bitabiriye iserukiramuco Nyafurika riswe "Afrotest" ryabereye mu Burusiya mu cyumweru gishize cya tariki 5 Kamena 2015.
Itorero “Garukurebe” ryo mu Karere ka Rwamagana ryakiranye ibyishimo impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ryari ryaremerewe na Perezida Paul Kagame, nk’inkunga yo kurifasha mu ngendo zo gusakaza umuco Nyarwanda hirya no hino.
Umuhanzi Cécile Kayirebwa wamamaye cyane mu nganzo nyarwanda abinyujije mu ndirimbo zuje ubuhanga ndetse akagira n’ijwi rinyura imitima ya benshi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2015, arataramana n’abakunzi b’Inkera Nyarwanda kuri KT Radio 96.7 FM (Radio ya Kigali Today) kuva isaa mbili z’ijoro.
Kuwa Kane tariki ya 29/01/2015, KT Radio, Radiyo ya Kigali Today ivugira kuri 96.7FM, yakoze inkera y’umwaka mushya wa 2015, yatangiye mu mataha y’inka ikageza mu gitondo cyo kuwa 30/01/2015.
Igitaramo kidasanzwe cyiswe “Nyanza Twataramye” cyabaye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 26/12/2014 mu Karere ka Nyanza ahazwi nko ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda mu Rukali no ku Rwesero cyibukije benshi iby’umuco wabo.
Akarere ka Nyanza karategura igitararamo gikomeye kizaba cyibutsa umuco w’u Rwanda, aho hazakinwa imikino itandukanye ijyanye n’umuco no ku mugoroba hakaba inkera ikomeye ihuriweho n’abahanga n’abahanzi mu muco tariki ya 26/12/2014.
Ku nshuro ya mbere umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” ukinwa n’itsinda Amrita Performing Arts uzerekanwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe cyo kwibuka Janoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha gutinyuka kuvuga ibyababayeho cyangwa se ibyo bakoze kuko biruhura umutima bikanakiza ibikomere.
Tariki 27/12/2011, kuri sitade Amahoro i Kigali habereye igitaramo cy’Indangamirwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Amabyiruka adatatira umuco”.
Tariki 27/11/2011, umuryango w’abarokotse Jenoside bahoze ari abanyeshuri muri za kaminuza (GAERG), bizihirije umuganura i Nyanza ku gicumbi cy’umuco mu Rukari kwa Rudahigwa.
Itorero Inyamibwa ry’umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare (AERG-UNR ) bashoje igikorwa cyo kwigisha amahoro mu gihugu cya Kenya babinyujije mu bikorwa ndangamuco ndetse n’imbyino gakondo berekaniraga mu iserukiramuco gakondo.
Umuhanzikazi wo mu Rwanda Tete Roca ntiyemeranya n’abavuga ko akora ibinyuranyije n’umuco Nyarwanda kugira ngo amenyekane bityo akomeze gutera imbere muri muzika. Ngo kuko ibyo akora byose mu buhanzi bwe abanza kugisha inama.