Muri iki gitabo, Mukasonga w’imyaka 56 yerekana urwango rwagiriwe Abatutsi rugeza u Rwanda kuri Jenoside yo muri Mata 1994.
Mukasonga abaye Umunyafurika wa gatanu wegukanye icyo gihembo nyuma y’Umunyamali, Yambo Ouloguem, Umunya-Cote d’Ivoire, Ahmadou Korouma, Umunyekongo witwa Alain Mabanckou na Tiero Monenembo ukomoka mu gihugu cya Guineya; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Nouvel Observateur.
Uyu mwanditsi akunda kwibanda mu bihangano bye ku mpamvu zatumye habaho ivangura rishingiye ku moko ryaranze igihugu cy’u Rwanda imyaka igera kuri 40 rikamugiraho n’ingaruka zo guhunga igihugu mu mwaka wa 1973 no gutsemba abantu bakomoka mu muryango we bagera kuri 30.
Yageze mu gihugu cy’u Bufaransa mu mwaka w’i 1992, akaba ari naho akiba akora akazi ko gufasha abantu (Assistante sociale) mu Ntara ya Normandie.
Mukasonga yanditse ibitabo bitandukanye harimo “Inyenzi ou Cafards” yashohoye mu mwaka wa 2006, “La femme aux pieds nus” mu mwaka wa 2008 na “L’iguifou, les nouvelles rwandaises” mu mwaka wa 2010.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari nundi munyarwanda wakibonye uba mubufaransa wavuye 1982, abanyarwanda abafite byinshi byo kwandika babura ubushobozi kandi ibihangano byabo nibyiza, ducyeneye ko hajyaho uburyo bwo gufasha abanditsi bugatezwa imbere nicapiro rya orinfor ntirikora