Amerika: Umurwayi wa mbere wari watewemo impyiko y’ingurube yapfuye

Rick Slayman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabaye umurwayi wa mbere wari watewemo impyiko y’ingurube yahinduriwe uturemangingo yapfuye.

Umurwayi wari watewe impyiko y'Ingurube yapfuye
Umurwayi wari watewe impyiko y’Ingurube yapfuye

Uyu mugabo yitabye Imana nyuma y’uko hari hashize amezi asaga abiri akorewe ubwo buvuzi, kuko yahawe iyo mpyiko tariki 16 Werurwe 2024, gusa kugeza ubu, ngo nta kigaragaza ko urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’uko kuba ayari yatewemo iyo mpyiko y’ingurube.

Muri icyo gihe akimara guhabwa iyo mpyiko y’ingurube, inkuru ye yaramamaye ndetse abenshi babona izo mpyiko z’ingurube zihunduriwe uturemangingo (porc génétiquement modifié), zishobora kuba zigiye kuba igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’ingingo ku isi.

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko ku cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, ibitaro bya Massachusetts, byari byamuteyemo iyo mpyiko byatangaje urupfu rwe, nyuma y’uko hari hashize iminsi ikora neza asigaye afashwa gusa n’imashini mu kuyungurura imyanda (dialysis).

Mu itangazo ryasohowe n’ibyo bitaro, rigira riti: “Ibitaro bya ‘Mass General’ bibabajwe cyane n’urupfu rutunguranye rwa Rick Slayman. Nta kintu na kimwe gihari kitugaragariza ko rwaba rwatewe n’ingaruka zo kuba yari aherutse kubagwa aterwamo impyiko y’ingurube”.

Uwo murwayi wari ufite imyaka 62 y’amavuko yari yakiriye neza iyo mpyiko yari yahawe nk’uko byagaragajwe mu itangazo ry’ibyo bitaro ryo muri Werurwe 2024 ubwo yabagwaga mu gihe cy’amasaha ane, ahabwa iyo mpyiko y’ingurube.

Rick Slayman ngo yari asanzwe arwara diyabete yo bwoko bwa kabiri (diabète de type 2) ndetse n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Mu 2018, yari yatewemo impyiko yahawe n’umuntu, ariko ayimaranye imyaka itanu itangira gukora nabi bituma asubizwa ku mashini imufasha.

Impyiko y’ingurube yari yahawe, ngo yari yatanzwe na sosiyete ya ‘biotechnologie’ ikaba yari yavuye ku ngurube yahinduriwe uturemangingo, bavanamo ibishobora kugirira nabi ubuzima bw’umuntu ndetse bongeramo uturemangingo tumwe na tumwe twa muntu (certains gènes humains).

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, nibra abantu bagera ku 100.000 ngo nibo bategereje guhabwa ingingo zisimbura izabo zidkora neza, kandi abashaka guhabwa impyiko nibo bagize umubare munini.

Ibitaro bya ‘Massachusetts General Hospital’ byakomeje bigira biti, “Rick Slayman azahora iteka afatwa nk’umuntu wabaye urumuri rw’icyizere ku barwayi batabarika batewemo impyiko mu isi yose. Turamushimira cyane kandi tuzirikana ubushake yagize mu gutuma ubuvuzi bwo gutera ingingo z’inyamaswa mu bantu bukomeza gutera imbere. Gutera ingingo z’inyamaswa ku bantu biracyakomeje kugorana kubera ubwirinzi bw’umubiri w’uwazihawe, bukunze kurwanya izo ngingo buzibona nk’ikintu kidasanzwe kitagomba kuba mu mubiri”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka