Za kirazira zadindije kuva kera uburyo bwo kuboneza urubyaro – Min Gashumba

Umuryango Imbuto Foundation ukangurira abantu bose kongera ingufu mu kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo bagire imiryango ibayeho neza.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, asanga kuri iki gihe za kirazira zimwe na zimwe zitajyanye n'igihe
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, asanga kuri iki gihe za kirazira zimwe na zimwe zitajyanye n’igihe

Byavugiwe mu kiganiro cyateguwe n’umuryango Imbuto Foundation, cyahuriwemo n’abantu batandukanye bari mu nzego z’ubuzima haba mu Rwanda no mu mahanga bitabiriye inama ya Transform Africa, cyabaye ku wa 16 Gicurasi 2018.

Icyo kiganiro cyari kigamije kugaragaza uko ikoranabuhanga mu buzima ryafasha kwihutisha ubutumwa bukangurira abantu gahunda zo kuboneza urubyaro, bukagera kuri benshi mu gihe gito, ndetse rikanafasha inzego z’ubuzima kubika ku buryo buhoraho amakuru y’abahabwa serivisi kwa muganga.

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ubutumwa bwo kuboneza urubyaro ari ingenzi.

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni
Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni

Ati “Hari gahunda tumaze igihe twaratangije yo kohereza ubutumwa bufasha kwirinda SIDA, inda zitateguwe, kumenya ubuzima bw’imyororokere n’ibindi, kuri telefone cyane cyane z’urubyiruko. Tubona ari uburyo bwiza kuko bugera kuri benshi kandi hagati yabo bakanabiganiraho”.

Arongera ati “Mu kuboneza urubyaro aho tugeze uyu munsi harashimishije kuko muri 2005 imibare yari hasi cyane kuko twari ku 10% by’ababoneza urubyaro ariko nyuma y’imyaka 10 bari bageze kuri 48%. Turagomba kongera ingufu rero mu bukangurambaga ngo imibare ikomeze izamuke”.

Carine Imaniraguha, umwe mu rubyiruko rw’abahanzi bo muri Art-Rwanda, avuga ko akenshi urubyiruko n’abangavu usanga badafite amakuru ku buzima bw’imyororokere bikabagiraho ingaruka.

Ati “Akenshi usanga nta makuru bafite, n’ayo bazi barayahawe nabi, ukabona hakenewe ko bahugurwa, bagahabwa ibitabo bagasoma. Hari urugero rw’umwangavu wavuze ko abo baganira bamubwiye ko nta mukobwa uterwa inda ku manywa, bituma yishora mu mibonano mpuzabitsina none yarabyaye”.

Agira abo bana inama yo kwitabira ibiganiro bitangwa n’abantu babizobereyemo, kugira ngo babahe amakuru nyayo kandi bakirinda irari rituma babashuka bakabatera inda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, na we avuga ko hakiri ibyo gukora kugira ngo urubyiruko n’abandi bumve ko kuboneza urubyaro ari ngombwa.

Ati “Tugiye kongera ingufu mu bukangurambaga ku byo kuboneza urubyaro, cyane cyane mu bakiri bato. Bizatuma tubasha gukuraho za kirazira zo mu muco wacu, zadindije kuva kera uburyo bwa kizungu bwo kuboneza urubyaro, ndetse n’imyemerere itanga amakuru atari yo, cyane ko tuzi ko mu gihe cyashize ntawabivugaga mu muryango, cyari ikizira”.

Yakomeje avuga ko ibihugu byose nibyitabira ikoranabuhanga mu gutanga ubutumwa ku kuboneza urubyaro, bizatuma bwihuta, bugere kuri benshi mu gihe gito, bityo bizigame amafaranga byagombaga gusohora, ndetse hakanagabanuka umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka