Umubyeyi ntiyagura igitabo ataramenya agaciro kacyo - Dr Asiimwe

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu mbonezamikurire mu bana bato, Dr Anita Asiimwe, yemeza ko umubyeyi atagurira igitabo umwana na we ubwe ataramenya agaciro kacyo.

Dr. Anita Asiimwe
Dr. Anita Asiimwe

Yabivuze kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018, ubwo yari mu biganiro byateguwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children), bigamije gukomeza gukangurira ababyeyi gufasha abana babo kumenya gusoma bakiri bato kugira ngo bakurane uwo muco.

Dr Asiimwe avuga ko ubwonko bw’umwana bufata cyane mu mwaka ibiri ya mbere ari yo mpamvu agomba kwitabwaho akamenyerezwa gusoma muri icyo gihe.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwonko bw’umwana bukura cyane mu myaka ibiri ye ya mbere kuva asamwe. Ni ngombwa rero ko umubyeyi amumenyereza kumva, amusomera ibitabo bityo agakura abikunda kuko haba hari byinshi aba yarafashe muri icyo gihe”.

Arongera ati “Ubu turi mu rugamba rwo gukangurira ababyeyi akamaro k’icyo gikorwa kandi no mu mashuri turabifatanya. Twizera rero ko tuzabigeraho kuko umubyeyi iyo amaze kumva akamaro k’igitabo, akabona ingero z’abana byafashije, ari bwo akigura atabwirijwe”.
Yongeraho ko icy’ingenzi ari uko umubyeyi abigira ibye, yaba atarabona n’igitabo agacira umwana imigani kandi nayo ifite icyo izamura mu bwenge bwe.

Ababyeyi Barakangurirwa gutoza abana babo gusoma
Ababyeyi Barakangurirwa gutoza abana babo gusoma

Umwe mu babyeyi bari bitabiriye ibyo biganiro, Beline Abiyingoma, afite umwana yatangiye gusomera ibitabo afite amezi atandatu none ngo byatumye aba umuhanga cyane.
Ati “Amahugurwa nahawe na Save the Children yatumye ntangira gukundisha umwana wanjye gusoma afite amezi atandatu. Namwerekaga ibitabo by’amashusho, nkamusomera ku buryo ku myaka ibiri yari azi kwisomera ibintu byinshi ku buryo atangiye kwiga yatunguye benshi.

“Ubu ku mwaka itanu arangije umwaka wa mbere w’abanza, aratsindinda cyane kandi ubona akangutse kurusha mukuru we, ni iby’agaciro gukurikirana umwana akiri muto”.

Umuyobozi wa Save The Children mu Rwanda, Philippe Adapoe, avuga ko hari byinshi uyo muryango wakoze ngo abana bakunde gusoma ariko ngo guhera ku babyeyi ni ingenzi.

Ati “Twatanze ibitabo byinshi bifasha abana kumenya gusoma ariko buriya iyo umubyeyi ari we ubanje gukunda gusoma, byorohera umwana. Twatangiye twita ku bitabo by’abana batarengeje imyaka itatu kandi byagize akamaro, ubu turateganya no kuzana iby’abatarengeje imyaka

Ibitabo byagenewe abana
Ibitabo byagenewe abana

Ibyo biganiro byaherekejwe n’imurika ry’ibitabo bitandukanye byandikirwa abana, mu rwego rwo kubimenyekanisha ngo ababyeyi babyifuza bamenye aho babisanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka